Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Kazura Jean Bosco asanga igihe kigeze ngo ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, bibane mu mahoro n’ubwumvikane mu nyungu z’abaturage babyo.
Ibi yabitangarije i Kigali kuri uyu wa Mbere mu nama y’abayobozi b’inzego z’iperereza n’ubutasi mu gisirikare cy’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Muri iyi nama y’iminsi ibiri abakuriye inzego z’iperereza mu gisirikare cya buri gihugu muri 6 bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba baraganira ku bibazo bibangamiye umutekano n’ituze muri uyu muryango.
Atangiza iyi nama ku mugaragaro Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Kazura Jean Bosco yagaragaje ko izi nzego ari urufunguzo rw’umutekano n’amahoro muri uyu muryango, asaba abayobozi bazo kwikemurira ibibazo aho guhanga amaso amahanga.
Yagize ati “Twese dukeneye gukora ibishoboka byose kugira ngo Afurika n’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bibane mu mahoro n’ubwumvikane kandi ni na yo mpamvu turi hano kandi uruhare rwanyu ni ingenzi. Twese turabizi ko rimwe na rimwe habaho ibibazo ariko ni yo mpamvu turi hano, ni yo mpamvu izi nzego ziriho, ni na yo mpamvu tugomba kwishakira ibisubizo by’ibibazo byacu. Ntabwo tugomba gutegereza abandi bantu baturutse hanze bazanywe no kutubwira icyo dukora ngo tubonere ibisubizo ibibazo byacu. Ndizera ko rero inama nk’iyi ari amahirwe atuma dushyira mu bikorwa ibyo abayobozi bacu bifuza.”
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yagaragaje kandi ko igihe kigeze ngo ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bibane mu mahoro n’ubwumvikane ku neza z’abaturage babyo n’abazabakomokaho.
Ati “Wabikunda utabikunda igihe kiraza ndetse kigatambuka. Uyu munsi ibyo dufite, imiryango dufite n’abana tuzisanga tutakiri kumwe na bo, tutakiriho nubwo atari byo twifuza, ariko ibihugu byacu byo bizahoraho. Ubu rero ni amahirwe dufite yo kuganira, kungurana ibitekerezo no kujya impaka kugira ngo ahazaza hacu habe heza kuri twese. Ndatekereza ko icyo ari icyo cy’ingenzi tugomba kuzirikana kandi tukamenya abo turi bo, ko dushinzwe iperereza n’ubutasi mu girikare cy’ibihugu byacu bitandukanye. Igihe kirageze ngo twumve ko ku kiguzi icyo ari cyo cyose tugomba kubana mu mahoro n’ubwumvikane.”
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba uvuga ko iyi nama ibaye mu gihe gikomey cy’icyorezo cya COVID19, aho ibihugu byahugiye mu bikorwa byo guhangana nacyo bigatuma imitwe y’iterabwoba ikoresha icyo cyuho ikisuganya.
SRC:RBA