Image default
Politike

Igikomangoma Charles wo mu Bwongereza azaza mu Rwanda muri Kamena

Igikomangoma Charles cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza akaba n’umuhungu w’imfura wa Elizabeth II yemeje ko azahagararira Umwamikazi Elisabeth II, mu Nama y’Abayobozi Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM) izateranira i Kigali mu Rwanda muri Kamena.

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 14 Werurwe 2022, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wa Commonwealth ari na bwo Igikomangoma Charles yatangaje ko we n’umugore we, bazitabira inama ya CHOGM igiye kubera mu Rwanda.

Yakomeje agira ati: “Mu gihe Isi ikomeje guhangana no kwigobotora icyorezo cya COVID-19, ni ingenzi guhuriza hamwe ibihugu by’ibinyamuryango bya Commonwealth. Nk’Umuryango w’abantu barenga miliyari 2.6 bo mu bihugu 54 ku migabane itandatu y’Isi, Commonwealth ihagarariye imico n’imigenzo itandukanye, n’impano zishobora gufasha mu kubaka ahazaza heza.”

Yunzemo agira ati: “Hamwe n’iyi ntego ihuriweho, ndetse n’igihe kitari gito inama yagiye isubikwa, umugore wanjye nanjye tuzitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Commonwealth igiye kubea i Kigali muri Kamena.”

Charles yakunze gutera inkunga cyane Commonwealth mu myaka isaga 50 hamwe n’umugore we Camillia ukunze kwitwa (Duchess of Cornwall), yerekana ko ayishyigikiye binyuze mu gusura bimwe mu bihugu binyamuryango, guhuza ibikorwa bya gisirikare, ibikorwa by’urukundo bigamije gufasha ibindi bihugu.

Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla

Urugero rwa hafi cyane ni uko yitabiriye ifungurwa ry’imikino ya Commonwealth yo mu 2010 i New Delhi, mu Buhinde, iyabaye mu 2014 Glasgow, Scotland no muri 2018 kuri Gold Coast, Australia.

Iki gikomagoma Charles kandi si ubwa mbere yitabiriye Inama ya CHOGAM kuko amaze kwitabira inama eshanu ziheruka ahereye ku yabereye muri Edinburgh mu 1997, iyabereye muri Uganda mu 2007, iyo muri Sri Lanka yabaye 2013 aha ho yari ari kumwe n’Umwamikazi.

Yitabiriye kandi Inama yabereye mu birwa bya Malta mu 2015 n’iyabereye mu Bwongereza mu 2018. Mu bihugu 54 bigize uyu muryango bivugwa ko Igikomangoma Charles guhera 1969 yasuye nibura ibihugu 46 kandi bimwe muri byo yabisuye inshuro irenze imwe.

Iyi nama igiye kubera mu Rwanda yakunze gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19 iri mu zifatirwamo imyanzuro yo guteza imbere ubukungu no kwagura ubucuruzi bushingiye ku kwigira, guteza imbere urubyiruko ndetse no kungurana ibitekerezo ku birebana n’imihindagurikire y’ibihe, imyenda (amadeni) n’ubusumbane hagati y’abantu.

CHOGM igiye guteranira mu Rwanda yaherukaga kubera muri Afurika mu myaka 10 ishize, biteganyijwe ko izaba ku wa 20 Kamena 2022

Hagati aho kuri uyu wa Mbere taliki ya 14 Werurwe 2022, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu byibumbiye mu Muryango wa Commonwealth kwizihiza umunsi wahariwe uyu muryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth Day 2022).

Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru yanditse ko kwizihiza uyu munsi byaranzwe n’ibiganiro byateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko byibanze ku myiteguro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bigize uyu muryango y’uyu mwaka izwi nka CHOGM2022 izabera i Kigali mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka.

Ni mu gihe kuri Kigali Convention Centre ho hazamuwe ibendera ry’uyu muryango ndetse ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere hakaza kubera inama n’ibirori byateguwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi.

Yitabiriye kandi Inama yabereye mu birwa bya Malta mu 2015 n’iyabereye mu Bwongereza mu 2018. Mu bihugu 54 bigize uyu muryango bivugwa ko Igikomangoma Charles guhera 1969 yasuye nibura ibihugu 46 kandi bimwe muri byo yabisuye inshuro irenze imwe.

Iyi nama igiye kubera mu Rwanda yakunze gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19 iri mu zifatirwamo imyanzuro yo guteza imbere ubukungu no kwagura ubucuruzi bushingiye ku kwigira, guteza imbere urubyiruko ndetse no kungurana ibitekerezo ku birebana n’imihindagurikire y’ibihe, imyenda (amadeni) n’ubusumbane hagati y’abantu.

CHOGM igiye guteranira mu Rwanda yaherukaga kubera muri Afurika mu myaka 10 ishize, biteganyijwe ko izaba ku wa 20 Kamena 2022.

 

Hagati aho kuri uyu wa Mbere taliki ya 14 Werurwe 2022, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu byibumbiye mu Muryango wa Commonwealth kwizihiza umunsi wahariwe uyu muryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth Day 2022).

Kwizihiza uyu munsi byaranzwe n’ibiganiro byateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko byibanze ku myiteguro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bigize uyu muryango y’uyu mwaka izwi nka CHOGM2022 izabera i Kigali mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka.

Ni mu gihe kuri Kigali Convention Centre ho hazamuwe ibendera ry’uyu muryango ndetse ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere hakaza kubera inama n’ibirori byateguwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi.

Related posts

Ntibikwiriye kugereranya urupfu rwa Yezu n’urupfu rw’Abatutsi bishwe muri Jenoside 1994

Emma-marie

Saa moya yakuweho, ingendo zibujijwe guhera saa tatu z’ijoro

Emma-marie

Perezida Kagame yagaragaje intambwe u Rwanda rwateye mu guhangana na Covid-19

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar