Image default
Mu mahanga

Imfungwa zirenga 1800 zatorotse Gereza

Imfungwa zirenga 1800 zatorotse gereza muri Nigeria nyuma yuko igabweho igitero n’abagabo bitwaje intwaro, nkuko abategetsi babivuze.

Amakuru avuga ko abateye binjiye mu mbuga y’iyo gereza yo mu mujyi wa Owerri uri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nigeria, bakoresheje ibiturika bagaturitsa ingufuri ku muryango.

Amakuru avuga kandi ko imfungwa esheshatu zagarutse muri gereza, mu gihe izindi 35 zo zanze gutoroka.

Polisi yashinje abo mu mutwe utemewe uharanira ubwigenge bw’abasangwabutaka bo muri leta ya Biafra, Indigenous People of Biafra, kuba ari wo wagabye icyo gitero. Amakuru avuga ko wahakanye kubigiramo uruhare. Urwego rwa Nigeria rw’amagereza rwemeje ko imfungwa 1,844 zatorotse iyo gereza iri muri leta ya Imo.

BBC yatangaje ko abagabo bitwaje intwaro ziremereye biraye muri gereza ya Owerri mu masaha yo mu rukerera rwo ku wa mbere, bamaze kuhagera mu modoka z’amakamyo na bisi, nkuko urwego rw’amagereza rwabivuze.

Umuvugizi wa polisi yavuze ko abateye bari bitwaje imbunda zirasa za rokete (izi zizwi nka RPG),imbunda za ‘machine guns’, ibiturika, n’imbunda ntoya zisanzwe zo ku rutugu.

Owerri prison

Perezida Muhammadu Buhari yavuze ko icyo gitero ari “igikorwa cy’iterabwoba” cyakozwe n'”abanyakavuyo”. Yasabye inzego z’umutekano gufata abagabye icyo gitero n’imfungwa zatorotse.

Umuvugizi w’umutwe uharanira ubwigenge bw’abasangwabutaka bo muri leta ya Biafra yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko ibirego byuko ari wo wagabye igitero cyo ku wa mbere ari “ibinyoma”.

Leta ya Imo imaze igihe ari yo ikuriramo imitwe iharanira kwigenga, mu gihe umubano hagati ya leta nkuru ya Nigeria n’abasangwabutaka bo mu bwoko bwa Igbo urimo agatotsi.

Kuva mu kwezi kwa mbere, ibiro byinshi bya polisi n’imodoka zayo mu bice bitandukanye by’amajyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nigeria byagabweho ibitero ndetse n’amasasu menshi aribwa. Nta muntu wigambye ibyo bitero kugeza ubu.

Related posts

Belarus yafunze umupaka uyihuza na Ukraine

Emma-Marie

Uganda yatangaje igihe ingabo zayo zizavira muri Congo-Kinshasa

Emma-Marie

Umujyi wa Bukavu waraye utewe

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar