Image default
Ubukungu

Imishwi 100.000 y’inkoko zaturagiwe mu Rwanda buri kwezi yoherezwa mu mahanga

Guverinoma y’u Rwanda yemeza ko ishoramari mu maturagiro y’imishwi y’inkoko ryiyongere ndetse ryageze no ku rwego mpuzamahanga, aho buri kwezi imishwi 100.000 yaturagiwe mu Rwanda yoherezwa ku isoko mpuzamahanga.

Ibi ni bimwe mu byo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagejeje ku Inteko ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa mbere tariki 4 Mata 2022.

Iki kiganiro cyibanze ku ngingo zitandukanye zirimo:

Uruhare rw’ubuhinzi n’ubworozi mu iterambere ry’ubukungu bw’ibihugu;

-Ishusho y’ubuhinzi n’ubworozi mu bukungu bw’u Rwanda;

-Gahunda zo kugeza ku baturage inyongeramusaruro zo mu rwego rw’ubuhinzi bw’ibihingwa ngandurarugo na ngengabukungu ndetse n’uruhare bigira ku iterambere ry’ubuhinzi na gahunda zo kugeza ku borozi inyongeramusaruro zo mu rwego rw’ubworozi.

Image

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe yagize ati “Ishoramari mu maturagiro y’imishwi y’inkoko ryariyongereye. Habonetse andi maturagiro manini abiri asanga ituragiro rinini rya Rubilizi ryari ririho muri 2017.  Ibi bikaba byarongereye ubushobozi bwo guturagira imishwi y’inkoko mu Gihugu tugahagarika imishwi y’inkoko yatumizwaga mu mahanga.”

Yongeyeho ko “Ubu mu Rwanda, buri kwezi, haturagwa imishwi igeze kuri miliyoni ndetse hagacuruzwa hanze imishwi y’inkoko ingana na 100.000 buri kwezi (DRC, Central Africa, Cameroun, Ghana, Congo Brazaville).”

Ubworozi bw’inkoko bwakuye abaturage mu bukene

Uwotwambaza Marie, wo mu karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kagari ka Cyanya, yatangiye korora inkoko mu mwaka wa 2016 nyuma yo kurangiza kaminuza mu ishami ry’ubuhinzi.

Ibi akaba yarabibwiye itsinda ry’abanyamakuru bamusuye mu cyumweru gishize barangajwe imbere na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ‘Minagri’.

Yaravuze ati “Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) gifatanyije Ikigo cy’u Bubiligi kita ku Iterambere mu Rwanda (Enabel)  baduhaye amahugurwa banatugira inama y’uburyo twakorora kijyambere kandi tube aborozi ba kinyamwuga none ubu ndi ku rwego rwo kuba umufashamyumvire mu karere kacu no ku rwego rw’igihugu.”

Yakomeje avuga ko mu mahugurwa yahawe harimo ajyanye n’uburyo bwo gukorera isuku inkoko no kuziha inkingo, nyuma yo guhera ku nkoko 15 aturagisha mu bandi, ageze ku nkoko ubu akaba afite inkoko zigera ku 750 zitera amagi agera ku bihumbi 20 ku kwezi kandi ntagituragisha ahubwo nawe aturagira abandi borozi bato. Ariko kandi ngo baracyafite imbogamizi zo kubona isoko.

Abaturage bakwiye kwigishwa kugira umuco wo kurtyya amagi no korora inkoko ziyabaha”

Tariki ya 1 Mata 2022, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru bari bamaze iminsi mu turere dutandukanye basura abahinzi n’abarozi bareba ibyo bakora, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gérardine yasabye abaturage kugira umuco wo kurya amagi.

Ati “Ikintu cya mbere nifuza ko mudufasha ni no kwigisha abaturage kurya ibiribwa bigura make kandi bifite akamaro kanini. Urabona tuba dufite ibibazo by’imirire y’abana, ufashe umwana ukamuha igi rimwe inshuro ebyiri mu cyumweru ahita asohoka mu bibazo by’imirire mibi, ibi ngibi byo kugwingira turwana nabyo[…]Dukeneye kwigisha abaturage tukabaganiriza ibyiza biri mu kurya ibiribwa bidahenze cyane bifite intungamubiri nyinshi cyane nk’amagi kugira ngo ibi by’imirire mibi y’abana ariko n’abantu bakuru tugende tubisohokamo.”

Image

Min. Mukeshimana Gérardine 

Minisitiri Dr Mukeshimana yagarutse no kubibwira ko amagi y’inkoko bita ‘inyarwanda’ ariyo afite intungamubiri gusa, avuga ko n’ayandi azifite. Ku kijyanye  n’umusaruro yibukije ko inkoko y’inyarwanda itangira gutera imaze umwaka wose nyamara inkoko zindi bita ‘inzungu’ zitera zimaze iminsi 75.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

 

Related posts

Ibyari urucantege ku bahinzi ba Kawa byakuweho-Video

EDITORIAL

Covid-19 yateje ibihombo bamwe mu Bagore baba mu Bimina ibyabo bitezwa cyamunara

EDITORIAL

Uko agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kifashe ku isoko ry’ivunjisha

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar