Image default
Sport

Imyitozo ya Shampiyona y’Isi y’amagare izabera mu Rwanda 2025

U Rwanda rwamenye ko ruzakira Shampiyona y’isi mu mwaka wa 2021, nyuma y’uko 2019 abari bahagarariye Leta y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), bagejeje ubusabe mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), basaba ko Umujyi wa Kigali wazakira Shampiyona y’Isi ya 2025.

Mugisha Moise, wegukana agace ka nyuma ari nawe munyarwanda wenyine wegukanye agace mu isiganwa ry’uyu mwaka aravuga ko ikizere ari cyose cyo kongera kwitwara neza kandi ko gukinan n’abakinnyi bakomeye bitabiriye uyu mwaka hari icyo bizamusigira.

Ati: “Niteguye neza kandi binteye ishema cyane guhura n’umukinnyi ukomeye (Chris Froome), kandi ni iby’agaciro gakomeye cyane ku gihugu cyacu, ni umukinnyi ukomeye ku rwego rw’isi, byandenze kuba ngiye gukinanan nawe.”

Image

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy),Murenzi Abdallah, asanga ari umwitozo mwiza wo gutegura abanyarwanda biganjemo abakiri bato bategurwa kuzakina Shampiyona y’isi.

Ati: “Ni umwitozo mwiza wo gutegura abakinnyi bacu kuko muzabibonamuri ikipe, abanyarwanda hazaba harimo abakiri abato benshi duteganya ko bazakina shampiyona y’isi.”

Arongera ati: “Ni umwitozo mwiza wo kuemnyera ikibuga bazakiniraho, ni umwitozo wo kumenyera guhatana n’abo bazakina muri uwo mwaka, amakipe Manini yagiye azana abakinnyi bakiri batoya bategurira muri 2025, abo rero bazaba bageze icyo gihe bagomba guhata n’abacu kugira ngo bamenyere marushanwa.”

Image

Tour du Rwanda y’uyu mwaka irimo abakinnyi 94, agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2023 kagiye gukinirwa uyu munsi “Kigali Golf- Rwamagana” karimo imisozi ibiri itangirwaho amanota y’abahatanira umwenda w’abarusha abandi kuzamuka imisozi.

Uwa mbere ni umusozi wa Kibagaba ku kilometero ya 20 ndetse n’umusozi wa Ntunga wo mu Karere ka Rwamagana uri ku kilometero cya 69,7 uturutse kuri Stasiyo SP ahatangira kubarirwa ibihe.

Yanditswe na Mulindwa C.

Photo: FERWACY

 

Related posts

Ubukene bwabujije Ikipe ya Etincelles gukina umukino ubanza wa shampiyona.

Emma-Marie

Patriots yegukanye intsinzi mu mukino warebwe na Kagame na Macron

Emma-Marie

Rutsiro FC yanyagiye Rayon Sports

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar