Image default
Utuntu n'utundi

Ingaruka z’urumuri rw’ibyuma bikoresha ikoranabunga

Urumuri rw’ibyuma bikoresha ikoranabuhanga by’umwihariko mu masaha ya ninjoro rushobora kuba nyirabayazana w’indwara zitandukanye zirimo ubuhumyi hamwe n’indwara zifata umutima.

Amasaha umuntu amara akoresha ibyuma bikoresha ikoranabuhanga ninjoro ashobora kugira ingaruka zitandukanye ku buzima bwe bitewe n’urumuri rw’ibyo byuma kuko runaniza imboni.

Inkuru dukesha urubuga rwa Topsante ivuga ko gutinda ku rumuri rwa telephone, televiziyo, tablet n’ibindi byuma by’ikoranabuhanga bitandukanye rugira ingaruka ku buzima by’umwihariko mu masaha ya ninjoro.

Bavuga ko mu Bufaransa umuntu umwe ku bantu babiri bakuru agira ikibazo cyo gusinzira ninjoro kubera gutinda ku rumuri rw’ibyuma bikoresha ikoranabuhanga.

Kudasinzira bihagije

Dr Louise Labbé, inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe , avuga ko ibitotsi ari ingenzi cyane ku buzima muri rusange kuko bituma umubiri uruhuka, ibice bitandukanye biwugize bigakusanya imbaraga bizakoresha ku munsi ukurikiyeho.

Ati “Gutinda ku byuma bikoresha urumuri rw’ikoranabuhanga by’umwihariko mu masaha ya ninjoro byangiza imitsi yo mu maso ndetse n’imitsi yo mu mutwe bigatuma umuntu abura ibitotsi cyangwa se agasinzira bimugoye.”

Akomeza avuga ko ku bantu babaye imbata z’ibyuma bikoresha urumuri rw’ikoranabuhanga by’umwihariko mu masaha ya ninjoro usanga bamwe muri bo bahorana umunaniro udashira, bagira ikibazo cyo kureba neza mu gihe hari n’abahorana isereri.

Ati “Ibyo bigira ingaruka mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko usanga n’umusaruro batanga mu kazi ari ntawo, ubushobozi bw’ubwoko bwo gutekereza bugenda bucika intege kandi usanga n’abakora imirimo y’amaboko bagira umunaniro mu buryo budasanzwe.”

Inama zagufasha guhangana n’ingaruka z’uru rumuri

Umuntu mukuru agomba gusinzira nibura amasaha ari hagati y’arindwi n’umunani. Inzobere mu buzima bwo mu mutwe zivuga ko umuntu agomba nibura kumara isaha imwe mbere yo kuryama adakoresha ibyuma bikoresha urumuri rw’ikoranabuhanga. Igihe bibaye ngombwa ko ukoresha ibyo byuma, ukifashisha amataratara yabugenewe (les lunettes anti-lumière).

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Gasabo: Inzoga yitwa ‘Umuneza’ iracyekwaho guhitana bane

EDITORIAL

Waba uzi impamvu abagabo babyuka igitsina cyafashe umurego?

EDITORIAL

Yesu na Satani mu bahawe ‘Blue tick’ na Twitter

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar