“Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda,
Imaze kubona umwanzuro itishimiye w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi wo
kuwa 11 Nzeri 2025 ku bijyanye na INGABIRE Victoire (2025/2861(RSP));
Yibukije umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku mwanzuro w’Inteko Ishinga
Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi (2016/2910 (RSP)) wo kuwa 6 Ukwakira 2016 ku Rwanda ku
bibazo bisa nk’ibyo;
Ishimangira ko u Rwanda ari Leta yigenga, ifite ubusugire, demokarasi kandi igendera ku
mategeko nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko;
Ishimangira kandi ko Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi itemerewe kwivanga mu
miyoborere y’u Rwanda kuko binyuranye n’ibiteganywa n’Amasezerano Mpuzamahanga
ashyiraho Umuryango w’abibumbye n’andi mategeko mpuzamahanga;
Izirikana ko u Rwanda rwemera imitwe ya politiki myinshi ku buryo imitwe ya politiki yujuje
ibisabwa n’amategeko ishingwa kandi igakora mu bwisanzure;
Iributsa ko ubucamanza bw’u Rwanda ari bwo murinzi w’uburenganzira n’ubwisanzure bwa
muntu. Bukoresha ububasha bwabwo mu bwisanzure kandi bwubahiriza Itegeko Nshinga, andi
mategeko n’amahame mpuzamahanga;
Iributsa kandi ko INGABIRE Victoire yahamijwe ibyaha bitandukanye, nyuma agafungurwa
ahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika, ubu akaba ari mu butabera kubera ko hari ibindi
byaha akekwaho;
1. Yamaganye ikomeje imyanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi
igaragaramo kwivanga mu mikorere y’ubucamanza, ibyo bikaba binyuranye n’amahame
ahuriweho y’ubwigenge bw’ubucamanza n’aya demokarasi;
2. Yamaganye umwanzuro n’imvugo by’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi
bishingiye ku makuru abogamye, adashingiye ku mategeko, agorekwa n’abanyapolitiki
bafitiye urwango u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, bagamije gutesha agaciro ubwigenge,
inzego zubakiye ku ihame rya demokarasi, iterambere, umwanya n’icyubahiro by’u Rwanda
mu ruhando mpuzamahanga;
3. Irasaba iyubahirizwa ry’amahame y’ubwubahane, ubwizerane no kubazwa inshingano mu
bufatanye bwose bw’iterambere bityo ikagaya ibangamirwa ry’ayo mahame mu mikorere
y’Inteko Zishinga Amategeko;
4. Yemeje ko uyu mwanzuro ushyikirizwa Visi Perezida wa Komisiyo y’Ibihugu by’Ubumwe
bw’Uburayi/Intumwa Nkuru y’Ubumwe bw’Uburayi ishinzwe Ububanyi n’Amahanga
n’ibirebana na politiki mu by’umutekano, Inama y’Ubumwe bw’Uburayi; Komisiyo y’Ubumwe
bw’Uburayi, Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, Umuryango
w’Abibumbye, Guverinoma y’u Rwanda, Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi.”