Ministri w’Intebe wa Isiraheli Naftali Bennett yumvikanye na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa ko ikibazo cy’ubuhanga bwa Pegasus bwakoreshejwe mu kuneka abantu harimo na Macron ubwe kizasuzumwa mu ibanga. Ibyo byemejwe n’umwe mu bategetsi bo muri Isihayeli.

Isiraheli imaze igihe ikora iperereza rigamije kureba niba ubu buhanga bwakozwe n’ikigo NSO bugenewe gukoreshwa mu buryo bwemewe n’amategeko n’inzego z’iperereza, bwaba bwarakoreshwejwe mu buryo butari bwo hirya no hino ku isi.
VOA dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu kwezi kwa karindwi ibigo by’itangazamakuru mu bihugu binyuranye byatangaje ko ikoranabuhanga rya Pegasus ryakoreshejwe mu kuneka abanyamakuru babyo binyuze mu mitego yoherezwa muri za telefoni zabo.
Ikinyamakuru Le Monde cyandikirwa mu Bufaransa cyatangaje ko telefoni ya Macron yari ku rutonde rw’izakurikiranirwaga hafi n’igihugu cya Maroke ariko icyo gihugu cyavuze ko kidafite iryo koranabuhanga.
iriba.news@gmail.com