Image default
Amakuru

Israel yemeye gusuzuma mu ibanga ibya ‘Pegasus’ yakoreshejwe mu kuneka abarimo Perezida Macron

Ministri w’Intebe wa Isiraheli Naftali Bennett yumvikanye na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa ko ikibazo cy’ubuhanga bwa Pegasus bwakoreshejwe mu kuneka abantu harimo na Macron ubwe kizasuzumwa mu ibanga. Ibyo byemejwe n’umwe mu bategetsi bo muri Isihayeli.

Bivugwa ko porogaramu ya pegasus yakoreshejwe mu kuneka abarimo perezida Emmanuel Macron

Isiraheli imaze igihe ikora iperereza rigamije kureba niba ubu buhanga bwakozwe n’ikigo NSO bugenewe gukoreshwa mu buryo bwemewe n’amategeko n’inzego z’iperereza, bwaba bwarakoreshwejwe mu buryo butari bwo hirya no hino ku isi.

VOA dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu kwezi kwa karindwi ibigo by’itangazamakuru mu bihugu binyuranye byatangaje ko ikoranabuhanga rya Pegasus ryakoreshejwe mu kuneka abanyamakuru babyo binyuze mu mitego yoherezwa muri za telefoni zabo.

Ikinyamakuru Le Monde cyandikirwa mu Bufaransa cyatangaje ko telefoni ya Macron yari ku rutonde rw’izakurikiranirwaga hafi n’igihugu cya Maroke ariko icyo gihugu cyavuze ko kidafite iryo koranabuhanga.

iriba.news@gmail.com

Related posts

“Kwishyira hamwe ni igisubizo cyafasha guhangana n’ibihe bikomeye” Prof. Harelimana

EDITORIAL

Ibisubizo bya Minecofin yahombeje Leta amamiliyari ntibyanyuze Abadepite

EDITORIAL

Coronavirus: Bwa mbere urukingo rwayo rugiye kugeragezwa muri Africa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar