Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ifite amatariki yihariye yishweho Abatutsi benshi icyarimwe by’umwihariko mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.
Mu ijambo ry’ibanze ry’Igitabo cyanditswe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside ‘CNLG’ kitwa ‘Itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi Komisiyo , Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ku bwicanyi ndengakamere bwabaye tariki 21 Mata.
Yagize ati “Havugwa Abatutsi basaga 50,000 biciwe i Murambi (Nyamagabe, Gikongoro), abasaga 35,000 biciwe kuri Paruwasi gatorika ya Cyanika, Nyamagabe, n’abasaga 47,000 biciwe kuri Paruwasi gatorika ya Kaduha.
Nyamagabe Guverinoma y’abicanyi yakomeje gushaka uburyo yagura intwaro zo gukoresha ku rugamba no kwica Abatutsi. Muri politiki yayo yo gutsemba Abatutsi hakoreshejwe icyiswe “auto-defense civile”, gahunda ngome yo kwinjiza abaturage benshi b’Abahutu mu bwicanyi , ikaba yaratanzwemo intwaro ndetse n’amafranga kugira ngo kwica Abatutsi byihutishwe bityo aho FPR izajya igera hose ijye isanga Abatutsi barashize.
Mu gihe Guverinoma y’abicanyi yarimo itsindwa ku rugamba, yakoze uko ishoboye kugira ngo yihutishe ubwicanyi bwibasiye Abatutsi mu turere yagenzuraga.
Kugira ngo bigerweho vuba, Minisitiri w’intebe Jean Kambanda yashinze buri mu Minisitiri akarere yagombaga gukurikirana akagenzura ko Abatutsi batsembwa nkuko byari byarateguwe.
Muri bo hari abagize uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside mu turere bavukamo, nka Nyiramasuhuko Pauline muri Butare, Karemera Edouard na Niyitegeka Eliezer ku Kibuye, Nzabonimana Callixte i Gitarama, Ngirabatware Augustin ku Gisenyi, n’abandi.
Guverinoma y’abicanyi yakajije ingamba zo gutsemba Abatutsi ishyiraho za komite zari zishinzwe ubwo bwicanyi, bihereye mu guhisha ibimenyetso byabwo, nko gusenya amazu no kuzimanganya imibiri y’Abatutsi bishwe.
Ni mu rwego rwo gutsemba Abatutsi bari bakiriho, Inama ya Guverinoma yo kuwa 17 Kamena 1994 yemeje ko Abatutsi bo mu Bisesero, bari bamaze amezi abiri arenga bahanganye n’abicanyi, bagomba kwicwa ku buryo bwihuse. Ishyirwa mu bikorwa ry’ubwo bwicanyi ryarihutishijwe ku buryo bwose bushoboka bikozwe na Guverinoma ya Kambanda n’abasilikare bayo.
Abatutsi mu Bisesero bari bakiriho basaga 2000 biciwe mu maso y’abasirikare b’abafaransa bari bakambitse muri ako karere ka Gishyita ntibagira icyo bakora ngo babatabare.
Abasirikare ba operasiyo Turquoise bagize imyifatire mibi, nko mu nkambi za Murambi na Nyarushishi bitwaga ko barinze birimo kureka Interahamwe n’abasirikare bagashimuta Abatutsi bajya kubica no gufata ku ngufu abakobwan’abagore b’abatutsikazi bari mu nkambi z’impunzi gutanga amabwiriza yo kwica.”
Hari imiryango yazimye burundu
Inkuru iherutse gutangazwa na RBA yo ivuga ko imiryango isaga ibihumbi 15 ariyo bimaze kumenyakana ko yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu hakaba harimo gutegurwa uburyo bwo kubika amateka y’iyi miryango kugira ngo itazibagirana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG Nsengiyaremye Fidele, avuga ko kuva muri 2009 kugeza mu 2019, uyu muryango watangiye gukora ubushakashatsi bugamije kumenya imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubushakashatsi n’ubu bukomeje, akemeza ko hamaze kuboneka imiryango yazimye irenga ibihumbi 15.
Iyi miryango ibarirwamo abantu basaga ibihumbi 68. Uturere twa Karongi na Nyamagabe ni two dufite imibare myinshi y’imiryango yazimye.
Akarere ka Karongi gafite imiryango irenga ibihumbi bibiri yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe akarere ka Nyagatare ko gafite umuryango 1 wazimye, Gatsibo ikagira imiryango 80.
iriba.news@gmail.com