Image default
Ubutabera

Jado Castar yakatiwe

Bagirishya Jean de Dieu, uzwi ku izina rya Jado Castar, visi perezida w’ishyirahamwe rya vollyeball (FRVB) yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Kabiri rwasomye urubanza ruregwamo Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar, aho ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano mu gikombe cya Afurika cy’abagore muri Volleyball giheruka kubera mu Rwanda.

Urukiko rwafashe umwanzuro wo gufunga imyaka ibiri Jado Castar wari wemeye ibyaha aregwa.

Bagirishya ni umunyamakuru w’icyamamare muri sport,  akaba n’umunyamigabane wa Radio B#B, yatawe muri yombi tariki 21/9/2021 ashinjwa gukoresha inyandiko z’impimbano.

inkuru bifitanye isano:https: https://iribanews.rw/2021/09/20/bagirishya-jean-de-dieu-castar-yatawe-muri-yombi/

iriba.news@gmail.com

Related posts

Iyo ubutabera butanzwe neza bigira uruhare mu iterambere ry’Igihugu – Umuvunyi Mukuru

Emma-marie

Rusesabagina ati “sindi Umunyarwanda”

Ndahiriwe Jean Bosco

Urukiko rwategetse ko umunyemari Alfred Nkubiri akomeza gufungwa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar