Image default
Mu mahanga

Jeanne Muvira ukomoka mu Burundi mu baziyamamariza kuyobora u Bufaransa

Umufaransakazi ukomoka mu Burundi Jeanne Muvira aherutse gutangaza ko azahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu Bufaransa mu matora ateganijwe umwaka utaha muri 2022.

No photo description available.

Muvira wavukiye mu ntara ya Mwaro agakurira mu mujyi wa Bujumbura, ni umuhanga mu bijyanye n’imiti (pharmacist) akaba akora n’ibiganiro bitandukanye kuri channel ya youtube.

https://youtu.be/0gH45FDI1v0

Aganira na VOA yavuze ko yabaye imyaka myinshi mu bufaransa kandi akabukoramo bityo ko ubuzima bw’icyo gihugu abuzi neza. Ati “Politike nayikoze kuva cyera ni ibintu nkunda kuva cyera[…]mu myaka itatu ishize ibyo kwiyamamaza ntibyari biri mu mutwe wanjye ni ibintu bije muri iyi myaka ibiri ya covid.”

No photo description available.

Yakomeje avuga ko naramuka atorewe kuyobora u Bufaransa, azaharanira gukemura ikibazo cy’ubushomeri mu bufaransa, ndetse ngo azanakemura ikibazo cy’ubwigunge abantu batewe n’icyorezo cya covid-19.

No photo description available.

Yongeyeho umuntu wese wiyemeje ikintu kandi akagishyiraho umutima ntakabuza aragishobora. Akaba yizeza abarundi n’abafaransa ko azatsinda amatora nta kabuza.

Related posts

Tanzania: Samia Suluhu avuga ko hari aho yarushije ba perezida bamubanjirije

EDITORIAL

Burundi: Leta yahagaritse kujya muri Serbia no ku bafite passport na visa

EDITORIAL

CEDEAO irasaba abahiritse ubutegetsi muri Afurika kubusubiza abasivili

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar