Jenerali Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda yasabye imbabazi Perezida William Ruto wa Kenya kubera ubutumwa aheruka kwandika kuri Twitter ko azatera icyo gihugu agafata umurwa mukuru wacyo Nairobi mu byumweru bibiri.
Ubwo butumwa Kaineruga yanditse mu ntangiriro z’uku kwezi bwateje uburakari butuma se, Perezida Museveni, asaba imbabazi Kenya.
Mu butumwa yanditse kuwa kane nijoro, Muhoozi yavuze ko atigeze agirana ikibazo na kimwe na Perezida Ruto.
Yongeraho ati: “Niba hari aho nakoze ikosa, ndamusaba ko ambabarira nka murumuna we.”
Hashize igihe kinini bikekwa ko Perezida Museveni arimo gutegurira uyu muhungu we w’imyaka 48 kuzamusimbura nava ku butegetsi, gusa we yagiye abihakana.
Uburyo Muhoozi akoresha urubuga rwa Twitter ntibivugwaho rumwe.
Nyuma ya buriya butumwa yatangaje kuri Kenya, se yamukuye ku mwanya w’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, ariko amuzamura ku ipeti rya jenerali w’inyenyeri enye.
@BBC