Image default
Iyobokamana

Karongi: Itorero Methodiste Libre ryinjiye mu rugamba rwo kurinda abana guta ishuri

Itorero Methodiste Libre conference ya Kibuye yatangiye guhunda yo guha abana bo mu miryango ikennye, ibiribwa, imyambaro n’ibikoresho by’ishuri mu rwego rwo kubakundisha ishuri.
Ni mu gihe ababyeyi b’abana bavuga ko ubukene no kubura ibikoresho by’ishuri biri mu byatumaga abana bata ishuri.
Ibi babitangaje ubwo Itorero Methodiste Libre mu Rwanda paruwasi ya Kibuye ryahagaba abana 45 bo mu miryango itishoboye ibyo kurya n’ibikoresho by’ishuri mu rwego rwo kubarinda guta ishuri. Iki gikorwa cyanitabiriwe n’abavugabutumwa bwo muri iri torero baturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Xaverine Mukakaramuka, ufite umwana w’imyaka 9 yavuze ko ubufasha umwana we ari guhabwa buzatuma atava mu ishuri kuko mpamvu zitera abana kuva mu ishuri harimo gutaha akabura ibiryo.
Ati “Umwana wanjye bamuhaye, ibyo guteka, imyenda, inkweto n’amakaye. Ibi bikoresho bamuhaye bizamurinda guta ishuri kuko impamvu abana bava mu ishuri ari inzara ibatera kujya gushaka aho yakura 100 ryo kurya no kuba yabuze ibikoresho by’ishuri”.
Zanika Marie Thereze, umubyeyi ufite ubumuga bw’uruhu, afite umwawa wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, yagorwaga no kumubonera ibikoresho by’ishuri n’umwambaro w’ishuri.
Ati “Imana yaratwibutse, tubashije kubona ibikoresho by’ishuri. Abana bacu tugiye kubaba hafi nk’ababyeyi ntibazongere kuva mu ishuri”.
Rev. Past. Samuel Kayinamura, Umuyobozi w’itorerero Methodise libre mu Rwanda yabwiye IGIHE ko nk’itorero icyo bihaye intego yo kuzamura imibereho mu miryango inkennye binyuze mu gufasha abana gukunda ishuri.
Ati “Tubinyuza mu guha abana ibikoresho by’ishuri, imyambaro y’ishuri, tubinyuza no mu kubafasha kubona indyo yuzuye kugira ngo imirire yabo igende neza. Ni ibikorwa tubona ko bizagabanya abana bata ishuri kuko mu mpamvu zituma abana bata ishuri harimo n’ubukene n’imibereho mibi mu miryango ikennye”.
Exif_JPEG_420
Rev. Past. Jim La Barr, uhagarariye itorero Methodiste Libre mujyi wa Harvest chape muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika yabwiye abana n’imiryango batera inkunga ko bagenzi babo bo muri Amerika babakunda kandi ko bashishajwe n’uko imibereho yabo yaba myiza binyuze mu burezi.
Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5), bwagaragaje mu karere ka Karongi mu mashuri abanza abanyeshuri bitabira ari 91,3%.

Related posts

Iperereza ku bihayimana bareba filime z’ubusambanyi

Emma-Marie

Gasabo: ADEPR yoroje inka abari mu matsinda y’abakoze Jenoside n’abo bayikoreye zishimangira ubwiyunge

Emma-marie

Archibishop Laurent Mbanda yongerewe manda

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar