Image default
Iyobokamana

Umukirisitu yandikiye Perezida Kagame amusaba gukemura ibibazo biri mu bayobozi ba ADEPR

Nshimiyimana Adrien wo mu karere ka Burera yandikiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, amusaba gukemura ibibazo biri mu buyobozi bukuru bwa ADEPR.

Tariki ya 10 /9/2020 nibwo Nshimiyimana yandikiye Perezida Kagame, ibaruwa ifite umutwe ugira uti “Gutabariza Itorero ryacu ADEPR ku rusobe rw’ibibazo byinshi byananiranye bihoramo, nsaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda kubyinjiramo akabikemura, kuko abo bireba byarabananiye”.

Uyu mugabo ubarizwa mu Itorero rya ADEPR Butaro, ashima uburyo abanyarwanda bayobowe mu buyobozi bwite bwa Leta, ariko mu itorero abarizwamo rifite abayoboke basaga miliyoni ebyiri bakaba bayobowe nabi cyane.

Yanditse ati “Nyakubahwa, mu Itorero rya ADEPR, hamaze iminsi itari mike harimo ibibazo bitandukanye, bigenda byiyongera kubera imiyoborere mibi ishingiye k’Ubuyobozi budashoboye kuyobora intama bwaragijwe, nk’uko mwita ku bibazo bitandukanye by’abanyarwanda bose mwaragijwe n’Imana ishobora byose ngo mubayobore, nabasabaga ko mwakemura ibibazo by’ubuyobozi buyoboye abaturage basaga Miliyoni ebyiri n’igice (2,5) z’abanyarwanda, ubwo buyobozi bukaba bwarananiwe kubayobora, bukaba burangwa n’umwiryane umaze igihe kirekire ndetse bunayobora bwica amategeko nkana.

Nkasanga Ubuyobozi bwa ADEPR bwarafashe Itorero ry’Imana nk’ikibuga cyo gukiniramo umupira aho kureba icyafasha abanyarwanda mu kwiteza imbere mu mwuka no mu mibereho myiza, bityo bikambabaza ndetse bikababaza nabarisengeramo benshi ku Itorero ryacu rimaze kwandagara no guteshwa agaciro n’abariyobora barirwaniramo bagamije inyungu zabo kandi nyamara iyo barahirira izo nshingano za Gipasitoro bavuga ko batazaharanira igihembo cyangwa izindi nyungu runaka muri uwo murimo, ariko ubu siko biri biragaragazwa no mu maburuwa barimo bandikirana buri munsi bishyuzanya imishahara Itorero barihinduye bizinesi ayo mabaruwa murayabona ku mugereka.

“Itorero ryahinduwe ama Boutique yo gucururizwamo”

Ibi akaba aribyo byatumye numva arimwebwe mushoboye kubikemura kuko muyobora Abanyarwanda mudaharanira inyungu zanyu bwite ahubwo muharanira inyungu z’abanyarwanda bose zabateza imbere, mu gihe mbona abayobozi ba ADEPR icyo bashyize imbere ari uguhembwa gusa no kwizamurira imishahara ku buryo Itorero ritakiri Itorero riragirirwamo intama z’Imana ahubwo ryarahinduwe ama Boutique yo gucururizwamo ibi nkaba nsaba ko bihagarara, kuko ntabwo abakirisito b’ADEPR twahindutse Umuceri n’Isukari ngo dukomeze gucururizwa mu nsengero twiyubakiye ibi ngibi turabirambiwe, icyo dushaka n’iterambere ryo mu mwuka no mu mubiri tukiyubakira ibikorwa by’amajyambere bizatuma igihugu cyacu gitera imbere n’abana bacu turi kubyara bakajya bakorera imirimo muri ibyo bikorwa aho guutura amaturo ahemba abashumba gusa atagarukira abayatuye ngo abateze imbere”.

Mu bindi yagarutseho harimo ikibazo cy’umuvugizi wungirije Rev.Karangwa John, wafunzwe amezi 8 ashinjwa inyandiko mpimbano yafungurwa agasubizwa mu kazi ari nako asaba guhembwa imishahara y’igihe yari afunzwe.

Nshimiyimana yavuze kandi ku kibazo cyo kutumvikana hagati y’abagize inama y’ubutegetsi n’urwego ngishwanama, ibindi yagaragaje ni ibijyanye n’inyubako zituzuye cyangwa zubatswe nabi , inyungu ziva mu bikorwa by’iterambere abakirisitu baba batanzeho umusanzu bikarangirira mu guhemba abayobozi ba ADEPR.

Aganira na Iriba News, Nshimiyimana yavuze ko ariwe ku giti cye wafashe icyemezo cyo kwandikira Umukuru w’Igihugu nta muntu umuri inyuma.

Ati “Nta muntu undi inyuma nta n’uwangiye mu matwi kandi nta zindi nyungu mparanira yewe sindwanira n’imyanya kuko amashuri yanjye atatu abanza ntiyanyemerera no kuba mwarimu mu Itorero”.

Akomeza avuga ko yizeye adashidikanya ko Umukuru w’Igihugu azakemura ibibazo biri muri ADEPR kandi neza.

Indi nkuru wasoma: https://iribanews.com/uruhuri-rwibibazo-muri-adepr-sibomana-jean-wahoze-ayiyobora-yanditse-asaba-kugarurwa-mu-nshingano/

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Uku kwezi kwa Kanama kuzababere ukw’ibyishimo- Apôtre Gitwaza

Emma-Marie

Inkubiri y’abagore bashaka kuba abapadiri irakomeje

Emma-Marie

Gasabo: ADEPR yoroje inka abari mu matsinda y’abakoze Jenoside n’abo bayikoreye zishimangira ubwiyunge

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar