Image default
Iyobokamana

Papa Francis yakomoje ku mukobwa ‘mwiza cyane’ yakunze atera utwatsi ikiruhuko cy’izabukuru

Umukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis yavuze ko nta gahunda afite yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ahubwo ateganya kuguma muri izi nshingano ubuzima bwe busigaye. Yanavuze kandi ku mukobwa mwiza cyane yakunze ubwo yari yaratangiye kwigira ubupadiri.

Biri mu gitabo kuri we yasohoye yise, ugenekereje mu Kinyarwanda, “Ubuzima: Inkuru yanjye mu Mateka”.

Uyu mugabo w’imyaka 87 yavuze ko atazahagarika akazi ke nubwo hari ibihuha ko ashobora kwegura kubera ibibazo by’amagara.

Agira ati: “Ntekereza ko ubutumwa bwa papa ari ad vitam, ubw’ubuzima bwose.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Francis yasubitse inama zitandukanye no kwakira abantu yari afite kubera amagara. Yarwaye ibicurane kenshi, afite ingorane mu kugenda kandi kenshi ubu aboneka mu igare ry’ab’intege nke.

Ibi bibazo, kongeraho imyaka ye, byazamuye ibibazo ku hazaza ha Kiliziya Gatolika.

Nubwo yahakanye ko yaba atekereza kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, mu gitabo cye Francis yavuze ko biramutse bibaye ngombwa ko yegura kubera “ibibazo bikomeye by’amagara, najya muri Basilika ya Santa kujya ntanga penetensiya no guha ukaristiya abarwayi.”

Papa Francis, w'imyaka 87, yagiye muri uyu murimo mu 2013

Gusa, amakuru ava mu bamenyereye imitekerereze ya Francis, ni uko arimo kurwanya ko haba igihe aba-papa babiri bombi baba bari mu buzima – ikintu cyabayeho ubwo uwo yasimbuye Benedict XVI yafataga ingingo idasanzwe na gato yo kwegura mu 2013.

Kugira Francis nka papa mu gihe Benedict XVI yari akiraho byateye ukutumvikana hejuru muri Kiliziya, by’umwihariko hagati y’abatsimbarara ku bya cyera n’abafunguye ku bitekerezo bishya.

Umukobwa “mwiza cyane” yakunze

Muri iki gitabo cya Francis, agaruka ku bibazo bikomeye bihanze isi, nk’abimukira, intambara ziriho ku isi, n’Ubumwe bw’Uburayi.

Francis akomoza kandi no ku buzima bwe bwite. Mu gice kimwe, avuga ku mukobwa “mwiza cyane” bakundanye akiri muto, ndetse no ku “urukundo ruto” yagize ubwo yari yaratangiye kwigira ubupadiri.

Arandika ati: “[Uwo mukobwa] yari mu ntekerezo zanjye icyumweru cyose bityo gusenga bikankomerera.

“Ku bw’amahirwe byaratambutse biragenda, nuko mpa umubiri na roho umuhamagaro wanjye.”

Mu kindi gice, Francis – umufana ukomeye w’umupira w’amaguru – avuga uburyo yahuye n’icyamamare cy’iwabo muri Argentine Diego Maradona bakaganira ku gitego cyamamaye yatsindishije akaboko, bahimbye “Akaboko k’Imana”.

Christopher White inzobere ku bireba Vatican yabwiye BBC ati: “Vatican iteka ni ahantu hava amakuru ashishikaza abagatolika n’abatari bo, igihe cyose hari igitambaro gifungutse.”

Christopher avuga ko nubwo Francis kenshi avuga ku isi no kuri Kiliziya, “ni gacye cyane tumwumva avuga cyane ku wo ari we.”

Ati: “Francis amenyereye abantu b’amoko yose basubiramo cyangwa bamuvugira cyangwa bavuga uwo ari we n’uwo atari we – rero aya ni amahirwe yo kwiyandikira ubwe umurage we.”

Mu myaka 11 ari ku ntebe nka papa, Francis yakiriye neza ibitekerezo bishya byamushyize mu bibazo n’abatsimbarara ku bya cyera bo muri Kiliziya.

Umwaka ushize, yemereye abapadiri guha umugisha ‘couples’ zibana zihuje igitsina, intambwe ikomeye ku bantu b’amahitamo njyabitsina atandukanye (LGBTQ) bo muri Kiliziya Gatolika y’i Roma.

Papa Francis muri iki gihe aboneka kenshi mu ntebe y'ab'intege nke

Yemeye kandi ko n’abihinduje igitsina bashobora kubatizwa na Kiliziya mu gihe cyose bidateje sakwe sakwe cyangwa “urujijo”.

Mu Ugushyingo(11), Papa Francis yakuyeho umukalidinali utsimbarara ku bya cyera wo muri Amerika Raymond Burke, wanengaga imikorere ye, amwirukana mu nzu yabagamo i Vatican kandi ahagarika umushahara we.

Iacopo Scaramuzzi, umunyamakuru i Vatican w’ikinyamakuru La Repubblica cyo mu Butaliyani, avuga ko iki gitabo cya papa ari amahirwe yo “kureba inyuma mu buzima bwe bwose, mu gihe gisa n’aho ari icya nyuma cy’ubupapa bwe”.

Papa Francis yatowe nka papa wa 266 muri Werurwe (3) 2013. Igitabo cye cyatangajwe mu rwego rw’isabukuru y’imyaka 11 ari papa.

@BBC

Related posts

Karongi: Abaja ba Kristo bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry’abaturage

Emma-Marie

Iwawa: ADEPR yabatije abasaga 200 bahoze ari inzererezi n’abanywi b’ibiyobyabwenge

Emma-marie

Archibishop Laurent Mbanda yongerewe manda

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar