Image default
Abantu

Joseph Habineza yitabye Imana

Ambasaderi Joseph Habineza wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo ndetse akaba yarigeze no guhagararira u Rwanda muri Nigeria yitabye Imana azize uburwayi.

Habineza yitabye Imana afite imyaka 57, amakuru atangwa n’abo mu muryango we aravuga ko yaguye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa 20 Kanama 2021, aho yari amaze igihe gito kuko yari mu nzira yerekeza i Burayi.

Ubwo Habineza bakundaga kwita ‘Mr Joe’ yari ari i Nairobi, ku ya 18 Kanama 2021, ngo yumvise ubuzima bwe butameze neza biba ngombwa ko murumuna we, Jonas, amujyana kwa muganga ngo barebe ikibazo afite.

Mu gihe byari bitegerejwe ko ibitaro yari arwariyemo bimusezerera kuri uyu wa Gatanu, si ko byagenze kuko ari bwo yitabye Imana, nk’uko byatangajwe n’abo mu muryango we.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

“Ikinyarwanda cyamize Ikirundi mu Barundi bahungiye mu Rwanda”

EDITORIAL

Ku mubano we na Perezida Putin, Merkel ati “Ntacyo nicuza”

EDITORIAL

Itorero ‘Foursquare Gospel Church of Rwanda’ ryujuje urusengero rw’akataraboneka

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar