Image default
Abantu

Kamonyi: Abiyita ‘Abahebyi’ batawe muri yombi bari mu nama

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 8 Kanama abapolisi bakorera mu Karere ka Kamonyi bafatiye mu kabari abantu 10  bazwi ku izina ry’abahebyi, aba bantu basanzwe bazwiho gucukura amabuye y’agaciro binyuranijwe n’amategeko mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma. Bafatiwe mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Bugoba Umudugudu wa Nyarurama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire  yavuze ko bariya bantu bafashwe barimo gukora inama binyuranijwe n’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 ndetse bari mu kabari, banafashwe barimo kujya inama y’uko bakomeza ibikorwa byabo byo gucukura amabuye y’agaciro binyuranijwe n’amategeko.

SP Kanamugire yagize  ati” Twari dufite amakuru ko hari itsinda ry’abantu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko muri uriya murenge wa Rukoma, abo bantu biyise abahebyi. Kuri iki cyumweru nibwo umuturage yaduhaye amakuru ko abagize iryo tsinda cyane cyane abayobozi baryo bateraniye mu kabari k’uwitwa Ntwari Philbert barimo kunywa inzoga barimo kujya inama y’uko bakomeza ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro. Abapolisi bahise bajyayo basanga koko abantu 10 bari mu kabari mu nama banywa inzoga.”

SP Kanamugire yakomeje avuga ko bariya bantu bakimara gufatwa byagaragaye ko aribo bari basanzwe bacukura amabuye y’agaciro muri uriya Murenge wa Rukoma ndetse nabo barabyiyemerera. Yakomeje avuga ko bariya bantu bangiza ibidukikije ndetse bajya bakoresha abana imirimo ivunanye kandi bari munsi y’imyaka 18.

Ati”Abaturage bagiye batwereka aho bacukura amabuye y’agaciro dusanga hari amashyamba ya Leta baranduye, imigezi bayungururiramo ayo mabuye yarakamye ndetse banangiza imirima y’abaturage iri hafi aho. Twari dufite n’amakuru ko bariya bantu bajya bakoresha abana bari munsi y’imyaka 18.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje agaragaza ko usibye no kuba bari basanzwe bakurikiranweho gucura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, bariya bantu banafashwe baranze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuko bari mu kabari banywa inzoga kandi muri iki gihe utubari ntabwo twemewe.

Yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru akangurira abantu bifuza kujya mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kujya bagana inzego zibishinzwe zibahe ibyangombwa. Yabakanguriye kujya bakorera mu makoperative mu rwego rwo kwirinda akajagari.

Ati” Ni kenshi usanga abantu baguye mu birombe barimo gucukura amabuye y’agaciro rwihishwa, niyo mpamvu tubagira inama yo kujya babanza kugana inzego zibishinzwe kugira zibahe ibyangombwa zinasuzume ko ahantu bagiye gukorera nta kibazo hazabateza. Tubibutsa ko ibyo bakora bitemewe n’amategeko kandi bazajya babihanirwa nibafatwa.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo hakorwe iperereza. Nyiri akabari we yajyanywe ku biro by’Umurenge wa Rukoma yibutswa amabwiriza yo kurwanya  COVID-19 anacibwa amande yagenwe yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

SRC:RNP

Related posts

Umupolisi wakatiwe urwo gupfa yashinje Joseph Kabila gutegeka iyicwa ry’impirimbayi

EDITORIAL

Gicumbi: Umusekirite yarashe mugenzi we

EDITORIAL

Uganda: Tumukunde wigeze kuyobora urwego rw’ubutasi yatawe muri yombi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar