Image default
Abantu

Karongi: Abagura Isambaza batewe impungenge n’ibyo zipfunyikwamo

Bamwe mu bagura isambaza mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Karongi bavuga ko batewe impungenge n’ibikoresho abacuruzi bazipfunyikamo kuko rimwe na rimwe zibapfiraho mu nzira cyangwa bazirya zikabagwa nabi.

Mutuyimana Claudine, utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko aherutse kugura ibiro bitatu by’isambaza mu nkengero z’aho abagenzi bategera imodoka mu Mujyi wa Karongi, ariko ngo yageze i Kigali zangiritse.

Yagize ati “Duherutse kuva mu kazi mu Karere ka Nyamasheke tugeze i Karongi tuva mu modoka hamwe na bagenzi banjye tujya kugura isambaza[…]Njye naguze ibiro bitatu by’isambaza mbisi, umugore twaziguze azipakira mu kajerekani kashizemo amavuta yo guteka. Namubajije impamvu azishyize mu kajerekani ati nibyo byiza urazigeza i Kigali zikiri nzima. Naraje ngeze mu rugo mfunguye akajerekani ngo nziteke nsanganirwa n’umunoko uteye ubwoba zari zanahinduye ibara zihindutse icyati kibisi. Abashinzwe ubuziranenge cyangwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bakwiye gukora igenzura ku bintu bariya bacuruzi bapfunyikamo byaba na ngombwa bakareba ubuziranenge bw’isambaza bagurisha.”

Bamwe mu bacuruza isambaza bapfunyikira abakiriya mu bicupa n’ibijerekani

Kamilindi Damien nawe ni uwo mu Mujyi wa Kigali. Ati “Njye naguze isambaza hariya bita kuri project Pêche bazipakira mu gicupa cyashizemo amazi yo kunywa bambwira ko ariko imbisi bazipfunyika kugirango zidapfa. Nageze iwanjye i Kigali baraziteka ariko twaraziriye twumva zirasharira, abana bato barahitwa tuyoberwa uko byagenze. Nacyetse ko byatewe n’uburyo bazipfunyitse n’icyo bazipfunyitsemo kitujuje ubuziranenge. Leta ikwiye kubigenzura.”

“Ibikoresho byo gupfunyikamo byujuje ubuziranenge birahenda”

Bamwe mu bacuruza isambaza mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Bwishyura mu Mujyi wa Karongi baganiriye na IRIBA NEWS, bavuze ko gupfunyika mu macupa cyangwa ibijerekani ari amaburakingi kubera ko ibyo gupfunyikamo byujuje ubuziranenge bihenda.

Hari uwatubwiye ati “Gupfunyika isambaza mbisi bisaba kwitwararika cyane kuko natwe tuzicuruza iyo uzifashe nabi zigupfiraho ugahomba. Abakiriya bazijyana kure rero birumvikana ko iyo atazitwaye mu kintu kirangaye ngo zibone umwuka cyangwa mu kintu gikonje zimupfiraho[…] ibikoresho byabugenewe byo kuzipfunyikamo usanga nk’isashe imwe uyirangura amafaranga 250, umukiriya yaza wayamwaka akayakwima. Ahubwo twasaba ubuyobozi bw’akarere kudukorera ubuvugizi tukabona ibikoresho bihendutse byo gupfunyikamo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niragire Théophile, yabwiye IRIBA NEWS ko basabye abacuruza isambaza bose kwibumbira mu makoperative, ibi bikazabafasha guhuriza hamwe imbaraga bakagura ibikoresho byujuje ubuziranenge byo gupfunyikiramo abakiriya.

Yagize ati “Turimo gusaba abantu ko bajya muri koperative bakagira ubushobozi bwo kubasha gushyira hamwe ubushobozi bwo kubona ibyo bapfunyikamo, ariko turimo no gukorana na RAB  kugirango haboneke ibyo bapfunyikamo byujuje ubuziranenge kuko isambaza si ikintu umuntu apfunyika uko yiboneye.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abacuruza isambaza bibumbiye muri za koperative nta kibazo bafite cy’ibyo kuzipfunyikamo, ‘abacuruza kinyeshyamba’ ngo nibo bakomeje guteza ikibazo.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Rutsiro: Haravugwa umuforomo ucyekwaho gusambanya umukozi we wo mu rugo

EDITORIAL

Umwami Charles yatangiye kugurisha amafarashi yarazwe na nyina

EDITORIAL

Ngoma: Umusore bivugwa ko yiteye icyuma nyuma yo kwimwa igitsina yapfuye

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar