Image default
Mu mahanga

Brigitte Macron agiye kurega abamushinja guhinduza igitsina

Umugore wa Perezida w’u Bufaransa Brigitte Macron agiye kujyana mu nkiko abamushinja kwihinduza igitsina babinyujije ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hamaze iminsi hakwirakwizwa inkuru zivuga ko Brigitte Macron yavutse afite igitsinagabo nyuma akihinduza igitsina akaba igitsinagore.

Aya makuru yiswe ibihuha na Brigitte ngo yaramushavuje cyane dore ko yanakwirakwijwe ku rubuga rw’abanyapolitike bagendera ku mahame ya cyera (extrême droite/Far-right) mu kwezi kwa cyenda, bigahita bikwirakwizwa ku zindi mbuga n’abamurwanya, ibi byatumye uyu mugore wa Perezida Macron afata icyemezo cyo gutanga ikirego mu nkiko.

Abakwirakwije ibi bihuha bavuze ko Brigitte yavutse ari umuhungu ndetse ngo yitwaga Jean-Michel Trogneux. Brigitte Macron ni nyina w’abana batatu yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we.

Umunyamategeko Jean Ennochi, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ati “Yafashe icyemezo cyo gutangiza urubanza kandi biri mu nzira.”

Brigitte Macron

Ibi bihuha kuri uyu mugore w’imyaka 68 byakwirakwijwe n’abatavuga rumwe n’umugabo we, Perezida Emmanuel Macron, harimo abo ku ruhande rwa extrême droite/Far-right,  umutwe w’abarwanya inkingo za covid, hamwe n’abagendera ku mahame ya QAnon.

Ibinyamakuru byo mu Bufaransa byakwirakwije inkuru yanditswe mu kinyamakuru cya extrême droite n’umugore witwa Natacha Rey. Nk’uko ikinyamakuru Libération kibitangaza, ngo iyi nkuru yasomwe n’abantu benshi cyane nyuma yo gushyirwa ku rubuga rwa Youtube rusanzwe rurebwa n’abantu benshi bakanatanga ibitekerezo byabo, muri byo hakaba harimo aby’abarwanya inkingo za covid, abatemera covid, hamwe n’ibyabo ku ruhande rw’abagendera ku matwara ya cyera.

Si ubwa mbere Brigitte Macron yibasirwa kuva umugabo we yatorerwa kuba umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2017, abatavuga rumwe nawe bigeze kumwibasira bavuga ko yashakanye n’umugore umurusha imyaka 25, ibi nabyo byaciye igikuba.

Izi nkuru zivuga ko Brigitte yihinduje igitsina zije mu gihe mu abafaransa bitegura amatora y’umukuru w’igihugu azaba umwaka utaha wa 2022. Perezida Emmanuel Macron, akaba ashobora kuziyamamariza manda ya kabiri, ahanganye na Valérie Pécresse, umukandida wo ku ruhande rwa extrême droite mu ishyaka ry’aba Repubulika, hamwe na Eric Zemmour, umunyamakuru  w’icyamamare, akaba n’umwanditsi, uturuka mu ruhande rw’abagendera ku mahame ya cyera (extrême droite).

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

MI6 irahamya ko u Burusiya buri hafi gucika intege muri Ukraine

Emma-Marie

RDC: Imfungwa 43 zo muri gereza ya gisirikare zanduye coronavirus

Emma-marie

Abasaga 20 baburiwe irengero mu mugezi ‘Shire’

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar