Abana bo mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi n’uwa Mushubati mu karere ka Rutsiro batunguwe no gusanga bifitemo impano zikomeye batabizi.
Babitangaje kuri uyu wa 01 Nzeli 2022 mu muhango wo gusoza ihuriro ry’abana mu biruhuko ryateguwe n’Umuryango Isangano’ mu rwego rwo gufasha abana kwidagadura no kumenya impano bafite mu buvanganzo n’imikino inyuranye.
Muhawenima Gift Roger, wagaragaje impano idasanzwe mu kuririmba, yavuze ko intego ye ari ukuzamamara akagera ikirenge mu cya Bruce Melodie.
Ati “Ndashimira abateguye iyi patronage kuko batumye ibiruhuko bitandambira. Nahuye n’inshuti zanjye turidagadura, badutoza umuco wo kubaha no kugira isuku, banamfasha kugaragaza impano yanjye yo kuririmba”.
Dushimana Pacifique wasanze afite impano yo kuvugira mu ruhame yashimye iyi gahunda, avuga ko iminsi 11 ari mike asaba ko ubutaha iminsi yazongerwa.
Ati “Ntabwo nari nziko mfite impano yo kuvuga imbwirwaruhame, impano numvaga nifitemo n’iyo gukina parade gusa. Ndashimira abateguye iyi patronage kuko mu biruhuko wasangaga bamwe muri twe bagiye kuzerera, no kunywa ibiyobyabwenge. Iminsi 11 ni mike ubutaha turifuza ko bazongera tukageza ibiruhuko birangiye”.
Nyiranduhura Budesiyana wasanze umwana we afite impano yo kubyina bya kinyarwanda, avuga ko byamutunguye.
Ati “Abana bajyaga baba ibirara tukabashaka tukababura, byaradufashije nabo birabafasha ubu ntabwo bakidusuzugura nka mbere”.
Tuyisabe Thérèze ashima iyi gahunda kuko mu biruhuko abana barambirwaga kwirirwa iruhande rw’ababyeyi bigatuma basa n’abashatse kwigomeka.
Ati “Umwana wanjye yatahaga akambwira ngo bagiye kwiga ikinamico, nti se uzabishobora?, ariko yabikinnye mbona arabishoboye”.

Nyiranzabahimana Clementine, yiyemeje gufasha umwana we w’imyaka irindwi, ufite impano yo kubyina imbyino kizungu u buryo iyi mpano izamufasha kwiteza imbere.
Ati “Bamuvumbuyemo impano yo kubyina imbyino za kizungu. Byanejeje kuko nabonye abishoboye, ngiye gukomeza kumushyigikira”.
Mukiza Gervais, Umuyobozi wungirije w’Umuryango Isangano, ufite Radiyo isangano yavuze ko bategura iri huriro bari bafite intego yo kurinda abana ubuzererezi no kubafasha kuvumbura impano bafite.
Ati “Abana baba bafite impano ariko iyo batabonye aho bazigaragariza zibapfira ubusa, ariko nk’uku iyo tubonye impano turabafasha zikabateza imbere. Dufite intego yo kubakurikirana ntabwo zizabapfira ubusa”.

Nicholas Karasanyi, Umukozi w’Akarere ka Karongi ushinzwe imirimo y’Inama Njyanama yashyimye iki gikorwa avuga ko gifite umusanzu ukomeye kuhazaza y’igihugu.
Ati “Iyo ufite abantu bize indangagaviro bakora ibyo bazi kandi bemera igihugu gitera imbere mu buryo bwihuse”.

Iri huriro ry’abana mu biruhuko ryitabiriwe n’abana 500 bari hagati y’imyaka 7 na 14. Aba bana bafite abatoza 15 babafa kuvumbura impano mu mukino wa volleyball, umupira w’amaguru, kuvuza ingoma, kubyina bya kinyarwanda n’ibya kizungu, kuririmba, no kwiyereka.
iriba.news@gmail.com