Image default
Amakuru

Mu Majyaruguru haracyari utubazo ariko na ho bizagenda bikemuka-Perezida Kagame

Perezida wa Repuburika Paul Kagame, yavuze ko ibibazo by’umutekano byagiye bigaragara ku nkiko z’igihugu byakemutse ku buryo bushimishije hakaba hasigaye bike cyane kandi na byo biri hafi yo gukemuka.

Yabitangarije mu kiganiro yagejeje ku baturarwanda hifashishijwe ikoranabuhanga aho yagarutse ku byakozwe kuva mu ntangiro z’umwaka wa 2020, umwaka wari witezwemo iterambere ryisumbuyeho ariko hakaza kwaduka icyorezo cya COVID-19 cyarikomye mu nkokora haba mu Rwanda no ku isi muri rusange.

Mu mutekano n’ububanyi n’amahanga, u Rwanda rwafatanyije n’ibihugu bituranyi kugerageza gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Karere kandi ruracyagerageza ubufatanye, inzira ikaba ari nziza kandi hari byinshi byagezweho n’ubwo hari ibitararangira neza ariko umutekano ukaba wifashe neza.

Avuga ko akabazo katarakemuka kari mu Majyepfo ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi kandi hari ibiganiro biriho bizafasha gushakira umuti icyo kibazo, mu burengerazuba ho u Rwanda ruhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) na ho habaye ubufatanye.

Agira ati “Twafatanyije rugikubita n’Igihugu cya DRC hakimara kuba impinduka ku buryo twafatanyije gushakira hamwe ibisubizo kandi byagenze neza byinshi byarakemutse hasigaye gato cyane, dukorana neza n’igihugu cy’inshuti, naho mu Majyaruguru haracyari utubazo ariko na ho bizagenda bikemuka.”

Yongeyeho ati “Iyo bigeze ku mahoro abereye bose kuko n’ababangamira umutekano wacu bizaba ngombwa ko na bo babona ko dufite umutekano na bo bakawugira ari byo bakwiye kuba bifuza”.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Gahunda ya “Igira ku Murimo” ikomeje kugaragaza ubudasa mu guha urubyiruko ubumenyi

Emma-Marie

FERWAFA yagumishijeho ibihano yafatiye KNC

Emma-Marie

Kigali: Iminsi itatu yo kugenzura urugo ku rundi abatarikingije Covid-19

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar