Image default
Sport

Coronavirus icishije Rayon Sports Miliyoni ebyiri

Ikipe ya Rayon Sports yaciwe amafaranga Miliyoni ebyiri nyuma yo gukina umukino wa Rutsiro FC itarabona ibisubizo by’ibipimo bya COVID-19 ku mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona yakinnye na Rutsiro FC, mu gihe As Muhanga na Bugesera FC zaciwe ibihumbi magana atanu nyuma yo gukina umukino wa mbere zitapimishije abakinnyi.

Nk’uko icyemezo cya Komisiyo y’imyitwarire cyatangajwe ku rubuga rwa FERWAFA ku wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza 2020 kigaragaza ibihano byafatiwe amakipe ndetse n’abakomiseri ku mikino itandukanye.

Imyanzuro ya Komisiyo y’imyitwarire ya FERWAFA

- AS Muhanga: Komisiyo yemeje ko iyi kipe yakoze amakosa yo kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19 mu mukino wayihuje na Etincelles FC ku wa 4 Ukuboza 2020 bityo Komisiyo itegeka AS Muhanga kwishyura ihazabu y’ibihumbi magana atanu by’amanyarwanda (500,000Frw) azishyurwa mu gihe cy‘amezi abiri.

- Rayon Sports FC: Komisiyo yemeje ko Rayon Sports FC ihamwa n’amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19 kandi ayo makosa yakoze akaba akomeje kugira ingaruka ku bitabiriye umukino wayihuje na Rutsiro FC bityo iyi kipe ikaba ihanishijwe kwishyura ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) azishyurwa mu gihe cy‘amezi abiri.

- Bugesera FC: Komisiyo yasanze ikipe ya Bugesera FC yemera amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu mukino wayihuje na Espoir FC ku wa 4 Ukuboza 2020 ikaba yategetswe kwishyura ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500,000Frw) azishyurwa mu gihe cy‘amezi abiri.

Abakomiseri bayoboye imikino y’amakipe na bo bahanwe

- FUNGAROHO Issa: Komisiyo yasanze bwana FUNGAROHO Issa atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n’abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje AS Muhanga na Etincelles FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba yihanangirije ubwa nyuma.

- TWAGIRAYEZU Richard: Komisiyo yasanze bwana TWAGIRAYEZU Richard atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n’abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje Espoir FC na Bugesera FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba yihanangirije ubwa nyuma.

- RWIRASIRA François: Komisiyo yasanze bwana RWIRASIRA François atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n’abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje Rutsiro FC na Rayon Sports FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba isanga harabayeho uburangare ku ruhande rw’uwo muyobozi w’umukino ikaba imuhanishije kwishyura ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50,000Frw) yishyurwa mu gihe cy’amezi abiri.

Nyuma y’umukino wa Rayon Sports yanganyije na Rutsiro fc igitego kimwe kuri kimwe hagaragaye abakinnyi bane bakinnyi umukino bafite COVID-19 bituma nyuma y’umunsi wa Gatatu Minisiteri ya Siporo ifata icyemezo cyo guhagarika shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo.

SRC:Kigali Today

Related posts

AfroBasket: Rwanda Vs Guinea ni ugutsinda cyangwa ugasezererwa

Emma-Marie

Bagirishya Jean de Dieu ‘Castar’ yatawe muri yombi

Emma-Marie

RGB yahagaritse inzego z’umuryango Rayon Sports

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar