Image default
Amakuru

Kayonza: Ucyekwaho gukwirakwiza urumogi ari mu maboko ya Polisi

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Kanama ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) kubufatanye na Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza bafashe Ndaziramiye  Aimable w’imyaka 27. Yafatanwe ibiro 12 by’urumogi yakwirakwizaga mu baturage bo mu Karere ka Kayonza no mu tundi turere bihana imbibi.

Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi mu Karere ka Kayonza, Chief Inspector of Police (CIP) Honore Havugimana yavuze ko abaturage bahaye amakuru Polisi ihita itegura igikorwa cyo kumufata. Bamusanze aho abana na se mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama, Akagari ka Rurambi, Umudugudu wa Bwiza.

CIP Havugimana yagize ati” Abaturage bakimara gutanga amakuru abapolisi bagiye muri ruriya rugo ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo. Basanze Ndaziramiye akiryamye bamubajije ibijyanye n’urumogi acuruza ajya kubereka aho yaruhishaga mu gikoni.”

Ndaziramiye amaze kubona ko yafashwe yavuze ko urwo rumogi amaze igihe kinini arucuruza akaba yarukuraga mu Murenge wa Ndego nawo wo mu Karere ka Kayonza. Gusa yanze kuvuga urumuha, Ariko yemeye ko yari afite abakiriya benshi yarushyiraga bo mu Karere ka Kayonza, Rwamagana, Ngoma na Gatsibo.

CIP Havugimana yavuze ko Polisi mu Karere ka Kayonza isanzwe ifite amakuru y’uko Umurenge wa Ndego ariwo unyuzwamo ibiyobyabwenge biva mu gihugu cya Tanzaniya ariko mu mikoranire myiza n’abaturage iki kibazo kirimo kugenda kibonerwa umuti.

Ati” Hari abantu bambuka mu buryo bwa rwihishwa bakajya mu gihugu cya Tanzaniya cyangwa bagakorana n’abaturage ba kiriya gihugu bakinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe. Banyura mu mugezi w’Akagera bagakomeza  mu kiyaga cya Kagoma ari naho hari icyambu kitwa Kagoma noneho bagahita bagera mu Murenge wa Ndego. Turimo gukorana n’abaturage bo muri uriya Murenge n’abarobyi bakorera mu Kiyaga cya Kagoma mu rwego rwo kurwanya burundu ibyo byaha.”

Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi mu Karere ka Kayonza yavuze ko kenshi abaturage basobanurirwa ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge harimo ko ubihamijwe n’inkiko ahabwa ibihano biremereye nko gufungwa burundu. Kuba aribyo soko y’ibindi byaha byose kuko ukoresha ibiyobyabwenge atinyuka uwo yatinyaga akanubahuka uwo yubahaga. Yakanguriye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru kuko ibiyobyabwenge birimo kwangiza ubuzima cyane cyane urubyiruko.

Ndaziramiye Aimable akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya  Nyamirama kugira ngo hakorwe iperereza.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

SRC:RNP

Related posts

Kwibuka ku nshuro ya 27: Gushyira indabo ku nzibutso biremewe ariko ….

EDITORIAL

Imikino ni kimwe mu bizahura ubukungu bw’u Rwanda- Clare Akamanzi,

EDITORIAL

Perezida Kagame yabajije abayobozi icyo inama zituma badakemura ibibazo by’abaturage ziba zigamije

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar