Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwatangaje ko kuri uyu wa 24/03/2022, Mu Murenge wa Kicukiro habaye umuhango wo gusoza igikorwa cyamaze iminsi 12 cyo kondora abana batandatu byari byaragaragaye ko bari mu mirire mibi.
Amakuru dukesha urukuta rwa Twitter rw’Umurenge wa Kicukiro avuga ko iki gikorwa “Cyamaze iminsi 12 ababyeyi baza ku Murenge bakigishwa gutegurira abo bana indyo yuzuye, berekerwa n’abajyanama b’ubuzima hamwe n’ababyeyi b’urumuri.
Umuhango wo gusoza igikorwa cyo kondora abo bana wayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Madame Mukandahiro Hydayat mu guherekeza abo bana, umurenge wabahaye inkunga y’ibiribwa bigizwe n’Umuceri, Kawunga, ibishyimbo, ifu y’igikoma, isukari n’indagara.
Ababyeyi babo bana bahise bashinga ikimina cyo kwizigama kitwa “Turwanye Imirire mibi n’igwingira mu bana” cyahise kigira abanyamuryango 15 ku ikubitiro”
Ubushakashatsi bwa gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHSbwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare, bwerekanye ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cyo kugwingira.
Cyakora, iyi mibare igaragagaza ko habayeho igabanuka rya 5%, ugereranyije n’ubushakashatsi bwo mu 2014/15 kuko mu mwaka wa 2000 abagwingira bari kuri 48%.
NISR igaragaza ko Intara y’Amajyaruguru yihariye 41% by’abana bagwingiye, Uburengerazuba bukagira 40%, Amajyepfo akagira 33% mu gihe Uburasirazuba abana bagwingiye ari 29% naho Umujyi wa Kigali ukagira 21%.
GaLeta y’u Rwanda ntihwema gushyira imbaraga mu gufasha abaturage mu rugendo rwo kuzahura ubukungu no kongera umusaruro kugirango barusheho kwihaza mu biribwa bityo bace ukubiri n’imirire mibi ndetse n’indyo ituzuye. Ibi bikaba bikorwa binyuze muri gahunda zirimo kwigisha ababyeyi uko bategura indyo yuzuye.
Guhera mu mwaka wa 2016 binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Leta yatanze ifu ya ‘Shisha Kibondo’ ku babyeyi batwite n’abana bari munsi y’imyaka 2. Iyo fu y’igikoma yongerewe intunga mubiri buri kwezi igenerwa ababyeyi batwite, ababyeyi bonsa ndetse n’abana bafite amezi hagati ya 6 na 24 y’amavuko bari mu cyiciro cya 1 n’icya 2 cy’ubudehe, abari mu cyiciro cya 1 cy’ubudehe bayihabwa mu turere twose uko ari 30.
Si ibi gusa kandi kuko hanashyizweho ibigo mbonezamikurire by’abana bato hirya no hino mu, aho ababyeyi bigishirizwa uko bategura indyo yuzuye, abana bari hagati y’imyaka itatu n’itanu bakitabwaho hakangurwa ubwonko bwabo, bakanahabwa ibyo kurya n’ibyo kunywa bikungahaye ku ntungamubiri.
iriba.news@gmail.com