Image default
Ubuzima

OMS mu nzira yo kwemeza ko Ebola itakirangwa muri Congo-Kinshasa

OMS yatangaje ko muri iyi minsi 13 ishize nta muntu uheruka kwandura virusi ya Ebola muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

OMS ivuga ko igomba gutegereza iminsi 42 ireba ko nta muntu n’umwe wongeye kwandura mbere yo kwemeza ko Ebola itakirangwa muri Congo –Kinshasa.

Inkuru dukesha VOA ivuga ko Ebola yatangiye gukora ibara muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu kwezi kwa munani 2018, cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu.

Ni inshuro ya cumi Ebola yibasiranya abanyecongo kuva mu 1976. Yahitanye abantu ibihumbi bibili na 264.

Ni iya kabili mu mateka yishe abantu benshi nyuma y’iyatsembye imbaga y’abantu barenga ibihumbi 11 mu 2014 muri Afrika y’uburengerazuba, cyane cyane mu bihugu bya Liberia, Guinea, na Sierra Leone.

 

Related posts

U Buhinde: Kanseri ikomeje kwibasira abana n’abakuru

EDITORIAL

COVID-19 : Abajya muri Hoteli na Resitora bagiye kujya bapimwa ku bushake

EDITORIAL

2020: “Mu mezi 7 abangavu ibihumbi 11 baboneje urubyaro”

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar