Image default
Ubutabera

Rubavu: Abahoze bayobora Koperative y’ababazi b’inyama bahanishijwe gufungwa imyaka itandatu

Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwuhamije ibyaha bibiri muri bine abari abayobozi ba koperative y’ababazi b’inyama KOADU bashinjwaga bahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu.

Nyuma y’amasaha atatu abantu batandukanye bategereje imyanzuro y’urukiko, Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwahamije abari abayobozi ba Koperative KOADU, ibyaha bibiri muri bine bari bakurikiranweho.

Ibyaha bahamijwe bikaba birimo icyaha cy’ubuhemu no gukoresha inyandiko mpimbano, baba abere ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa koperative no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Bahanishijwe igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni eshatu n’igice kuri koperative KOADU, banacibwa amafaranga miliyoni ahwanye n’igihembo cy’umwavoka ndetse n’amagarama y’urubanza.

Mu bakatiwe iki gihano barimo uwari Perezida wa KOADU, Mbanjimbere Faustin na Rwango Jean Claude wari umunyamabanga we ndetse n’uwari umwanditsi w’irangamimerere akaba na notaire w’umurenge wa Rubavu Bahati Amuri.

Bazishyura ibihumbi 310 bifatwa nk’ibyakoreshejwe mu nyandiko mpimbano z’abanyamuryango ba koperative KOADU bitabiriye inama rusange, urukiko rufata nk’itarabayeho.

Vice perezida wa KOADU Semucyo Vedaste, yabwiye RC Rubavu ko bishimiye imyanzuro y’urukiko nubwo atari 100% bakaba bagiye gutekereza niba bashobora kujurira.

Ati “Uko tubibona bigenze neza nubwo bitabaye 100% ariko ubutabera turabubonye. Ntabwo bibaye 100% kuko hari amafaranga yagiye anyerezwa bavuze ko nta bimenyetso bihari kandi bihari.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ikibazo kiremereye bari bafite ari umwenda wa miliyoni 435FRW abahoze bayobora iyi koperative bari barayishyizeho , urukiko rukaba rwawuyikuyeho kuko byagaragaye ko hakoreshejwe inyandiko mpimbano.

 

 

 

 

Related posts

Umutangabuhamya ushinja Kabuga yabajijwe ku mvugo RTLM yakoreshaga

Emma-Marie

RIB yafunze umuyobozi w’Ibitaro ucyekwaho ibyaha birimo n’icyo yakoresheje igitsina

Ndahiriwe Jean Bosco

Hari Abapadiri batanze ubuhamya bushinjura Claude Muhayimana

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar