Image default
Amakuru

Kigali: Abashoye imari bakubaka imiturirwa barataka

Abashoye imari mu kubaka inzu z’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali basabye Minisitiri w’ubugetsi bw’igihugu  Gatabazi Jean Marie Vianney ku bakorera ubuvugizi ku bigo by’imari kuko ngo kubura abazikoreramo byatumye badashobora kwishyura inguzanyo uko bikwiye.

Nyuma y’iminsi mike ashyizwe muri uyu mwanya, Minisitiri w’ubutgetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Mari Vianney akomeje gusura ibikorwa by’amajyembere bitandukanye hirya no hino mu gihugu areba impinduka byazanye mu buzima bw’abaturage.

Mu murwa Mukuru w’u Rwanda, uyu muyobozi yasuye imishinga y’ibikorwa remezo by’ubukungu n’imibereho myiza.

Mu bibazo yagaragarijwe, harimo ibiciro by’ubukode bw’inzu zicururizwamo bihanitse. Ni mu gihe abashoye imari muri izi nzu z’ubucuruzi na bo basaba ubuvugizi kuko bakererewe kwishyura inguzanyo batse bazubaka bitewe no kubura abazikodesha.

Uretse imihanda n’inzu zihuriramo abantu benshi, Minisitiri Gatabazi  yasuye ikimoteri cya Nduba mu rwego rwo kureba uko imyanda ibungwabunga hagamijwe kurengera ibidukikije.  Yanasuye  n’umudugudu w’icyitegererezo wa Busanza mu Karere ka  Kicukiro abatujwe muri uyu mudugudu, bishimira ubwiza bwawo ariko bagasaba ko bakwegerezwa ibikorwa remezo by’ingenzi.

Minisitiri Gatabazi  yashimye uburyo ibikorwa remezo bitanga akazi ku rubyiruko mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ibibazo yagaragarijwe na byo bikemuka mu maguru mashya ibindi bigakorerwa ubuvugizi.

Mu rwego rwo kurushaho kugira uruhare mu bibakorerwa,  abaturage na bo basabwa gufata neza ibikorwa remezo bahabwa birimo inzu zo guturamo n’ibindi.

Minisitiri  w’ubutegetsi bw’igihugu kandi yibukije abayobozi gukomeza gushimangira ihame rya guverinoma  rigamije gushyira umuturage ku isonga.

SRC:RBA 

Related posts

Minisante na Minicom ntibavuga rumwe ku mabwiriza agenga amakoperative y’abajyanama b’ubuzima

Emma-marie

Bugesera: Abana bafite ikibazo cy’imirire bahawe ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri

Emma-marie

Abamotari 80 bafatiwe mu mujyi wa Kigali

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar