Image default
Abantu

Kigali : Umugore arashinja Mango 4G kumwirukana mu kazi azira ko ‘atwite’

Uwitwa Isimbi Jael, abinyujije ku rukuta rwa Twitter yavuze ko yari umukozi wa Mango Telecom LTD icuruza Internet mu Rwanda, ashinzwe kumenyekanisha ibikorwa, akaba yarirukanwe azira ko ‘atwite’.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, Isimbi yanditse ko yari mu igeragezwa mu Kigo cya Mango Telecom, iryo geragezwa ryagomba kurangira tariki 10/12/2021, ariko yatunguwo no guhagarikwa mu kazi, bamubwira ko amasezerano ye azahagarikwa tariki 15 Ugushyingo 2021.

Isimbi yanditse kuri twitter ati “So Yesterday Mango 4g decided to fire me because I am a pregnant woman. Man am very very tired of women not speaking for themselves. Not even Notice of 15days.Ubuse koko tuzaceceka kugeza ryari.”

Ugenekereje mu Kinyarwanda yanditse ngo “Ejo Mango 4G yafashe icyemezo cyo kunyirukana kubera ko ndi umugore utwite.Ndambiwe kuba abagore batabasha kwivugira ko bidakwiye ko amasezerano aseswa atanahawe n’integuza.”

Muri ibaruwa yandikiwe, umukoresha we yavuze ko “Imiterere y’imirimo ikigo cyateganyaga kuguhamo akazi ntabwo ihura n’uko ubuzima bwawe bumeze muri iki gihe, ndetse ishami ryo kumenyekanisha ibikorwa muri iki gihe ntabwo rifite imirimo myinshi ngo ube wahindurirwa inshingano.”

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo imaze kubona ubutumwa bwe, yamugiriye inama yo kwegera umugenzuzi w’umurimo mu Karere kiriya kigo gikoreramo.

Yanditse iti “Mwaramutse Jael, Mwakwegera Umugenzuzi w’Umurimo ukorera mu Karere Company ifitemo icyicaro akabafasha.”

Bamuhaye n’urutonde rw’abagenzuzi b’umurimo.

Isimbi Jael

Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango nayo yamwihanganishije.

Abatari bacye bamwandikiye ubutumwa bumwihanganisha, abandi bamwemerera ubufasha bujyanye n’amategeko ngo kuko yarenganyijwe.

 

Related posts

Nyarugenge: Ashavuzwa n’uwamusambanyije akanamutera inda afite imyaka 16 widegembya

Emma-marie

U Bufaransa: Umuhanzi Manu Dibango yishwe na Coronavirus

Emma-marie

RIB yataye muri yombi umumotari wahatse umugore uhetse

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar