Koreya ya ruguru yarashe igisasu cya misile yo mu bwoko bwa ballistic gitererwa mu bwato bwo munsi y’inyanja kigwa mu nyanja yo hafi y’Ubuyapani, nkuko bivugwa n’igisirikare cya Koreya y’epfo.
Iraswa ry’iyi misile ribaye nyuma y’ibyumweru Koreya y’epfo na yo imuritse ku mugaragaro intwaro yayo y’ubu bwoko.
Mu kwezi kwa mbere ni bwo Koreya ya ruguru yamuritse ku mugaragaro ubwo bwoko “bushya” bwa misile ballistic irasirwa munsi y’inyanja, ivuga ko ari yo “ntwaro ya mbere ikaze ku isi”.
Bibaye nyuma yuko amakuru avuze ko abakuru b’ubutasi bwa Koreya y’epfo, Ubuyapani n’Amerika bahuriye mu murwa mukuru Séoul wa Koreya y’epfo baganira kuri Koreya ya ruguru.
Mu byumweru bya vuba aha bishize, Koreya ya ruguru yatangiye gukora amagerageza menshi y’ibyo ivuga ko ari ibisasu bya misile zinyaruka cyane kandi zigera kure zo mu bwoko bwa hypersonic na cruise, ndetse n’intwaro zihanura indege.
Amwe muri aya magerageza arenga ku bihano bikakaye iki gihugu cyafatiwe n’amahanga.
By’umwihariko, Koreya ya ruguru ibuzwa n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) kugerageza misile ballistic ndetse n’intwaro kirimbuzi za nikleyeri.
Kuri uyu wa kabiri, ibiro bikuru by’ingabo za Koreya y’epfo byavuze ko misile imwe yaterewe ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) cya Sinpo, mu burasirazuba bwa Koreya ya ruguru aho iki gihugu akenshi gishyira amato (ubwato) yacyo agendera munsi y’inyanja. Cyaguye mu nyanja ya East Sea, inazwi ku izina ry’inyanja y’Ubuyapani.
Ibitangazamakuru byo muri Koreya y’epfo byatangaje ko iyi misile byemezwa ko yagenze intera ya kilometero hafi 450 ku butumburuke bwo hejuru bushoboka bwa kilometero 60.
Ntibizwi niba iyo misile yarasiwe mu bwato bwo munsi y’inyanja cyangwa niba yarasiwe ku kindi kintu cyo munsi y’amazi.
Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Fumio Kishida yavuze ko harashwe ibisasu bibiri bya misile ballistic, avuga ko kuraswa kwabyo “kubabaje cyane”.
Impamvu ‘ubushobozi bwo kurasirwa mu bwato bwo munsi y’inyanja’ ari ingenzi
Mu kwezi kwa cumi mu 2019, Koreya ya ruguru yagerageje igisasu cya misile ballistic kirasirwa mu bwato bwo munsi y’inyanja, irasa misile ya Pukguksong-3 iyirasiye ku kintu cyo munsi y’amazi.
Icyo gihe, ibiro ntaramakuru KCNA bya leta ya Koreya ya ruguru byatangaje ko yarasiwe mu mfuruka yo hejuru mu rwego rwo kugabanya “inkeke yo hanze”.
Ariko, iyo iyo misile iza kuba yarasiwe ku gipimo gisanzwe, aho kuraswa mu buryo buhagaritse (bwerekeza hejuru), yari gushobora kugenda intera igera kuri kilometero 1,900. Ibyo byari gutuma Koreya y’epfo yose n’Ubuyapani bwose biba mu ho ishobora kugera.
Kurasirwa mu bwato bwo munsi y’inyanja bishobora no gutuma bigorana gutahura ibisasu bya misile bigatuma bigera hafi y’ahandi byoherejwe.
SRC:BBC