Image default
Mu mahanga

Ku munsi wa mbere mu biro Ruto yahinduye amategeko ya Kenyatta

Ku munsi we wa mbere mu biro, Perezida wa Kenya William Ruto yaraye atanze amategeko yo guhindura zimwe mu ngamba z’uwo yasimbuye, Uhuru Kenyatta.

Ruto yashyizeho abacamanza batandatu bagenwe n’akanama k’imikorere y’urwego rw’ubucamanza (Judicial Service Commission) mu myaka itatu ishize.

Kenyatta yari yarabirengagije avuga ko bariho “icyasha” (cyangwa “agatosi” mu Kirundi).

Abo bacamanza batandatu bararahira kuri uyu wa gatatu.

Uyu Perezida mushya yanatangaje ko akuyeho inyunganizi ya leta ku biciro by’ibitoro n’iby’ibiribwa.

Yavuze ko iyo nyunganizi ihenda (cyangwa izimba mu Kirundi) leta kandi ko nta musaruro ufatika itanga.

Ruto yanategetse ko guha uruhushya imizigo y’ibicuruzwa ngo byinjire mu gihugu, bisubizwa ku cyambu cya Mombasa.

Ibyo byakuyeho itegeko rya Kenyatta ryari ryaratumye izo serivisi zo ku cyambu zimurirwa ku cyambu cya Naivasha, mu rwego rwo kwishyura inguzanyo y’Ubushinwa leta yafashe mu kubaka inzira ya gariyamoshi iva ku cyambu cya Mombasa ikagera ku murwa mukuru Nairobi.

Ayo mategeko ari mu byo Ruto yari yasezeranyije mu kwiyamamaza kwe.

@BBC

Related posts

RDC: Imfungwa 43 zo muri gereza ya gisirikare zanduye coronavirus

Emma-marie

Kitshanga mu biganza bya M23

EDITORIAL

Umupfumu ushinjwa kwica abantu 8 barimo n’umusirikare yakatiwe gufungwa burundu

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar