Ikipe y’Igihugu y’Ubwongereza y’abagore yatsinze iy’ Ubudage ku mu kino wanyuma wa Euro 2022 ibitego 2 -1, uyu mukino ukaba wabereye kuri Stade Wembly.
Ubwongereza bwageze ku mukino wa nyuma butsinze Sweden ibitego 4-0 mu mukino wa 1/2 mu gikombe cya EURO 2022 y’Abagore, ikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma aho yihereranye ikipe y’igihugu y’ubudage ikayitwara igikombe, mu gihe Ubudage bwageze ku mukino wa nyuma butsinze Ubufaransa ibitego 2-1.
Ikipe y’Ubwongereza yigaragaje cyane muri iri rushanwa aho yakunzwe na benshi binganjemo abongereza kubera umukino wayo mwiza wiganjemo no kwinjiza ibitego byinshi aho yanakoze agahigo ko kuba ikipe ya mbere itsinze ibitego 4-0 muri 1/2 cy’iri rushanwa rya Euro y’Abagore.
Byasabye iminota 120 kugirango ikipe y’igihugu yabagore ya bongereza yegukane iki gikombe ibifashijwemo na bakinnyi bayo aho ku munota wa 62 Ella Toone, yatsinze igitego cya mbere Ubudage buza bwishyura igitego ku munota wa 79 gitsinzwe na Lina Magull.
Umukino wakomeje impande zombi zishakisha uburyo bwavamo igitego iminota 90 y’umukino irangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Iminota 30 yongeweho uruhande rw’abongereza n’ubudage bose bagerageje kongeramo amaraso mashya binjizamo abakinnyi bashya bagerageza gushaka itsinzi iganisha kwegukana euro, byaje gusaba ko umukino ugera ku munota 110 abongereza banyeganyeza inshundura bakomeza kurinda izamu ryabo.
N’ubwo abadage bari bagerageje, amahirwe ntiyabasekera kuko iminota 120 yarangiye abongereza begukanye igikombe I wembly.
Umushahara wazamuwe
Umushahara fatizo w’abagore muri shampiyona ya Super League mu bwongereza ni ibihumbi 30.000 by’amapawundi ku mwaka, mu gihe abagabo bakubye inshuro nyinshi cyane zitabarika ku mushahara, kuko abenshi binjiza miliyoni 3 z’ama pound muri Premier League ku mwaka.
Nyuma yuko ikomeje kwitwara neza Ikipe y’Ubwongereza y’Abagore yashyiriweho agahimbazamusyi k’ibihumbi 55.000 by’amapawundi , niramuka itwaye igikombe cya Euro. Aho yaje yaje kucyegukana.
Nyuma yo gushyirwaho aka gahimbazamusyi kateje impaka ku mbuga nkoranyambaga kuko ntaho gahuriye n’ako ikipe y’Ubwongereza y’abagabo yari yemerewe iyo itwara Euro y’umwaka, dore ko bo bari bashyiriweho ibihumbi 460.000 by’amapawundi.
Magingo aya abaturage b’ abongereza barasaba ko agahimbazamusyi ikipe y’igihugu y’abagore anganishwa naya basaza babo.
Yanditswe na Benita Mutoniwabo (Umunyeshuri wiga Itangazamakuru muri Kaminuza ya Mount Kenya)