Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo Kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascène yatangaje ko ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 27Jenoside yakorewe Abatutsi bizaba hubahirijwe ingamba zo kwirinda Covid19.
Umwaka ushize ubwo Abanyarwanda ndetse n’Isi yose bibukaga ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zari zakajijwe dore ko Guma mu rugo ku nshuro ya mbere yari irimbanije bituma abanyarwanda bituma umuhango wo kwibuka utaba uko wari usanzwe ugenda mu myaka yabanje.
Ibi ariko ntibyakomye mu nkokora abacitse ku icumu kuko hirya no hino ku isi habaye ibikorwa byo kwibuka hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’imbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro yaraye agiranye na RBA, Dr. Bizimana yavuze ko tariki ya 7 Mata Hazabaho umuhango wo gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali (KGM) no gucana urumuri rw’ikizere. (abandi bazabikurikiranira kuri Radio/TV/Social Media).
Yakomeje avuga ko nyuma yo kuva ku Gisozi, gahunda zizakomereza kuri KIGALI Arena, ahazitabira Abayobozi bakuru b’Igihugu, Corps Diplomatique n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye, abazitabira iyi gahunda bose bamaze kugezwaho ubutumire. (abandi bazabikurikiranira kuri Radio/TV/Social Media).
Mu gihe cy’iminsi 100; imiryango ishobora kuzajya ijya gushyira indabo ku nzibutso hubahirijwe ingamba zo kwirinda Covid19 zose harimo n’umubare w’abemerewe kwitabira gushyingura (inzego z’ibanze n’iz’umutekano zizabikurikirana aho bizaba byateguwe).
Nk’uko byagenze ubushize; aho buri munsi mu minsi 100 yo Kwibuka; CNLG yasohoraga inyandiko ivuga ku mateka ya Jenoside muri macye; n’ubu niko bizagenda ariko noneho ayo mateka bayateguye mu buryo bw’amajwi (Audio) ashobora guhererekanywa kuri Telephone/Social medias.
Ahantu hatandukanye mu Turere/Mirenge habonetse imibiri y’abazize Jenoside; biremewe kuyishyingura, ariko hakubahirizwa ingamba zose zo kwirinda Covid19 harimo n’umubare ntarengwa w’abemerewe kwitabira umuhango wo gushyingura.”
Iriba.news@gmail.com