Image default
Politike

Min. Dr Bizimana yasabye Abanyarwanda kudaceceka imbere y’abasebya Igihugu n’ubuyobozi bwacyo

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mbonera Gihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, guhangana n’abahakana, abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo z’urwango bikwiye gukorwa nta kujenjeka, asaba Abanyarwanda kudaceceka imbere y’abasebya igihugu n’ubuyobozi bwacyo.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mbonera Gihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène

Ibi ni yabigarutseho tariki ya 09 Werurwe 2023, mu nama yiga ku gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, yabereye mu Kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero mu kigo cya Mutobo.

Minisitiri Bizimana yavuze ko guhangana n’abahakana, abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo z’urwango bikwiye gukorwa nta kujenjeka, hagakoreshwa uburyo bwose bushoboka, cyane cyane ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Abanyarwanda ntidukwiye kurebera abasebya Igihugu cyacu n’ubuyobozi bwacyo twicecekeye. Hari abazi ukuri bakicecekera, hari n’urubyiruko rutazi byinshi rukeneye ubumenyi ngo bamenye iby’ingenzi by’amateka, bashobore guhangana n’ibinyoma. Rubyiruko, murasabwa kuba maso mukarinda Igihugu, mukamenya ububi bw’ingengabitekerezo ya jenoside ikwirakwizwa n’Abanyarwanda biganjemo ababa mu mahanga ndetse n’Abanyecongo, mukaba urubyiruko rukunda Igihugu kandi rukirwanirira.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’imyaka 29, kwakira mu muryango mugari abahoze ari abarwanyi barimo abo muri FDLR n’imitwe iyishamikiyeho bigikomeje kandi bafashwa uko bikwiye gusubira no kwisanga mu muryango, bagahabwa ubufasha ku buryo babaho mu buzima bwiza.

Yavuze no ku mikoranire y’Ingabo za Kongo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwayo nk’uko no mu bihe byashize FARDC na FDLR batahwemye gufatanya banagaba ibitero bitandukanye mu Rwanda.

“FDLR ni nka Kanseri”

Image

Umujyanama wa Perezida w’u Rwanda mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, mu kiganiro ku gushimangira amahoro n’umutekano mu Karere, yagaragaje ko ikibazo u Rwanda rufite kuri FDLR atari umubare w’abarwanyi bayo, ahubwo ni ingengabitekerezo ya Jenoside FDLR yimakaza.

Gen. James Kabarebe yagize ati: “ FDLR ntishobora gutera u Rwanda ngo igire agace yigarurira. Ariko kuko ari nka kanseri ntabwo twayifata nk’aho itariho. Kanseri kugira ngo idateza ikibazo uyivura igifata umubiri, ntuyireka ngo ibanze iwukwirakwiremo.”

Image

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Nyirahabineza Valérie, yavuze ati “Abavuye muri FDLR batubwira ko iyo bashatse kuza Leta ya Congo ibabwira ko u Rwanda ari Igihugu kibi badakwiye gutahuka, ahubwo ikabagira inama yo kujya mu bindi bihugu niba bumva badashaka kuguma muri Congo.”

Yasabye ufite umuvandimwe mu mashyamba ya Congo kumubwira ngo atahe kuko mu Rwanda ari amahoro.

Photo: Minubumwe

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Nyaruguru: RIB yafunze gitifu n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge itatu

Emma-marie

Abashinja u Rwanda gufasha M23 bavuga ibintu uko bitari-Perezida Kagame

Emma-Marie

OXFAM yahagaritse ibikorwa byayo mu bihugu 18 n’u Rwanda rurimo

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar