Hashize hafi icyumweru kuva Mohamed Isa Omar atabariwe mu mazi akonje, umwe muri babiri gusa barokotse impanuka y’ubwato bwishe abantu benshi ku buryo butaraboneka.
Ariko igihe yicaraga mu ntebe ikoreshwa n’abadashobora kwigenza ari ahagenewe guhagarara imodoka [car park] mu Bufaransa, uyu mugabo w’imyaka 28 biragaragara ko yakomerekejwe mu mutwe n’ibintu byamubayeho. Aravuga gahoro, abwira BBC ko ahora yibuka ibyo yabonye muri iryo joro.
Mohamed aragira ati: “Nabonye abantu bapfira imbere yanjye. Abari muri twe batashoboraga koga, bamize nkeri bahita bapfa mu minota micye.
“Amazi yari akonje cyane, cyane.”
Mohamed yari mu bantu bagera kuri 29 bavuye ku cyambu cy’Ubufaransa ahagana saa 22:00 ku isaha yo mu Bufaransa (saa 21:00 GMT) mu cyumweru gishize.
Abandi bantu bari mu bwato ntiyari abazi, bari abantu benshi bashyira ubuzima bwabo mu kaga bagerageza kwambuka inzira y’amazi izwi nka ‘Channel’ bashaka kujya mu Bwongereza, urugendo rwakozwe n’abimukira barenga ibihumbi makumyabiri na bitanu (25.000) uyu mwaka.
Mohamed avuga ko bari bamaze amasaha atatu n’igice bari mu rugendo igihe ubwato bwatangiraga kwibirindura.
Icyo gihe, abari baburimo bari bafite telefoni batangiye guhamagaza ubutabazi. Undi barokokanye yabwiye itangazamakuru rya Kurdish ko bahamagaye inzego z’Ubufaransa n’iz’Ubwongereza.
Mohamed yibuka uko byari bimeze: “Telefoni ngendanwa (mobiles) zari ziri mu mazi. Ariko umwe muri twe yari afite telefoni ye ikora, yarahamagaye noneho [Ubwongereza] abategetsi bamubwira kohereza ahantu [twari turi].
“Ariko mbere yo kubikora, telefoni nayo yahise igwa mu mazi ntitwashobora kohereza ikintu.”
Mohamed yumvise undi mugabo ahamagara ku ndangururamajwi, avuga ko uwitabye telefoni yavugaga Icyongereza.
Mohamed yabwiye BBC ishami ritanganza ibiganiro mu gi Perse (BBC Persian) ati: “Ariko nawe nta mahirwe yagize. Amazi yarengeye telefoni ye mbere yo kugira icyo yohereza.
“Iyo ni yo mpamvu abantu batangiye kumira nkeri bagapfa. Nabonye abantu bapfiriye imbere yanjye, ariko natangiye koga. Nabonye ubwato bunini ntangira koga mbugana.”
Ariko byafashe amasaha menshi mbere y’uko Mohamed atabarwa. Undi muntu warokotse, umunya Iraki wo mu bwoko bw’aba Kurde [Kurd] witwa Mohammed Shekha Ahmed, avuga ko abantu benshi bagerageje kwizirika ku bwato bwari burangaye kugeza igihe izuba rirasiye.
Yabwiye ikinyamakuru cya Iraki Rudaw ati: “Noneho igihe urumuri rwamurikaga, nta n’umwe washoboraga gukomeza.”
Imirambo yabo yatowe n’umurobyi w’Umufaransa ku wa Gatatu ahagana saa saba 13:00. Ibikorwa by’ubutabazi byarakozwe ariko abagabo babiri nibo bonyine barokotse.
Mohamed yagize ati: “Ni yo mpamvu babonye aho twari turi, batujyana ku bitaro, turatabarwa, Imana ishimwe.”
Amaguru ye ariho ibipfuko, ari gukira ibikomere yagiriye mu nyanja mu gihe cy’amasaha.
Amazina y’abapfuye bose ntaramenyekana. Umuntu umwe wenyine niwe wamaze gutangazwa ku mugaragaro: umukobwa wapfuye agerageza gusanga umukunzi we biteguraga gushakana. Mu baburiwe irengero, barimo umubyeyi n’abana be batatu ndetse n’umwana w’umukobwa wari ufite imyaka irindwi gusa.
Mohamed avuga ko abagabo bombi bahamagaye ubutabazi bapfuye. Ntibisobanutse neza uwo bahamagaye basaba ubufasha cyangwa se aho bari baherereye.
Ibice by’ubwato byasigaye n’abari baburimo byari mu mazi y’Ubufaransa igihe abakora uburinzi ku cyambu basabwaga ubutabazi.
Umuvugizi wa minisiteri y’ubutegetsi mu Bwongereza yagize ati: “Ubufaransa bwakoze igikorwa cy’ubutabazi ku mpanuka yabereye mu mazi y’Ubufaransa ku wa gatatu tariki ya 24 z’ukwa cumi na kumwe, aho abantu 27 bapfiriye.”
“Mu rwego rw’iki gikorwa, Ubufaransa bwasabye Ubwongereza ubufasha, bwatanzwe n’abacunga icyambu ako kanya bugisabwa.”
Umuvugizi w’urwego rushinzwe amazi n’inkombe yavuze ko kuri iyo tariki, bakiriye ‘telefoni ziburira zirenga 90 zirimo 999 zihutirwa, ziva mu nyanja kandi zose twarazisubije.”
Umuvugizi yabwiye BBC ati: “Mu bisanzwe, uburinzi bw’inkombe ntibwinjira mu mazi y’Ubufaransa keretse iyo busabwe ubufasha bwo gushaka no gutabara kandi ubwato butabara bwa RNLI bwari i Ramsgate nabwo bwagize uruhare mu butabazi.”
SRC: BBC