Image default
Ubutabera

Mu Rwanda zimwe mu mfungwa zigiye gufungurwa

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burimo gukora urutonde rw’abantu bafungiye muri za kasho bagiye gufungurwa  mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Corovid-19.

Bitewe n’ikibazo cy’ubucucike bugaragara muri za kasho kandi uwo mubare ugakomeza kwiyongera bitewe n’uko inkiko zidakora, bamwe mu bafungiye muri za kasho bagiye gufungurwa nkuko bivugwa mu ibaruwa Umushinjacyaha Mukuru yandikiye abashinjacyaha bayobora ubushinjacyaha ku nzego zisumbuye.

Bamwe mu bafungiye muri za kasho bagiye gufungurwa

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable, tariki ya 1 Mata 2020, rivuga ibyiciro bitatu bizakurikizwa:

-Icyiciro cya mbere kireba abakomeza gufungwa kugeza igihe inkiko zizafatira umwanzuro: Amabwiriza y’umushinjacyaha mukuru avuga ko uwo muntu agomba kuba akurikiranyweho icyaha kibangamiye cyane imibereho y’igihugu.

Hatangwa urugero rw’icyaha cy’ubwicanyi, ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo, gusambanya umwana, gucuruza ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, isubiracyaha n’ibindi.

Abazafungurwa hari ibizashingirwaho

Icyiciro cya kabiri kireba abarekurwa bamaze gucibwa ihazabu nta rubanza (Art.25 CPP): Ariko hakitabwa ku ngingo ya 25 y’itegeko numero 027/2019 ryo ku wa 19/9/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha.

-Icyiciro cya gatatu kivuga ku bantu barekurwa bagakurikiranwa badafunzwe: Urebwa niyi ngingo agomba kuba yatanga ingwate kandi ntibigire ingaruka ku mikurikiranire y’icyaha no ku muryango nyarwanda.

-Kuba ari icyaha ashobora kumvikanaho nabo yahemukiye, akaba yakwishyura ibyo yangije cyangwa hakumvikanwa uburyo bwo kwishyura,

-Kuba ari amakimbirane yo mu miryango hakaba ubwumvikane hagati y’ukekwaho icyaha n’uwahemukiwe,

-Kuba ufunzwe afunganywe n’uruhinja kandi akurikiranwe ari hanze nta kibazo byatera,

-Kuba ufunzwe ari umwana kandi akurikiranywe ari hanze nta kibazo byatera,

-Kuba nta bimenyetso bihagije bigaragara kandi akurikiranwe ari hanze nta kibazo byatera,

-Indi mpamvu mubona yashingirwaho.

Icyitonderwa

Abashinjacyaha bakaba basabwe gukorana uyu murimo na RIB ndetse na Polisi y’Igihugu (Ubuyobozi bw’izindi nzego bwamenyeshejwe),

-Uyu murimo urareba abafungwa bakiri mu maboko ya polisi, abakurikiranwa na RIB, abaregewe Ubushinjacyaha n’abaregewe inkiko barasabirwa ifunguwa ry’agateganyo ariko nta cyemezo cy’urukiko kirafatwa,

-Kugeza amalisiti yujujwe k’Ubushinjacyaha Bukuru bitarenze ku wa gatanu tariki ya 3 Mata 2020,

-Kutagira uwo murekura mutabiherewe uburenganizra n’Ubushinjacyaha Bukuru.

Kuwa 16 Werurwe nibwo imirimo y’inkiko yahagaritswe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Idamange yaburanye ahakana ibyaha anshinjwa

Emma-Marie

Ishimishamubiri, kunyereza sima n’umuceli bimwe mu byaha bya ruswa mu gihembwe cya mbere 2019-2020

Emma-marie

Urukiko rwasanze abanyamakuru bari bamaze imyaka ine bafunze nta cyaha kibahama

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar