Image default
Abantu

Muhanga: Urubyiruko rwavuye Iwawa ruratanga icyizere mu kwihangira imirimo

Urubyiruko rwagororewe mu kigo cyakira Inzererezi cya Iwawa rwo mu Karere ka Muhanga ruravuga ko rwatangiye ibikorwa byo kwihangira imirimo, rugatandukana n’ibiyobyabwenge n’ubujura byari byararubase.

Maniragaba Emmanuel w’imyaka 35 umwe mu rubyiruko rwavuye Iwawa kubera gukoresha ibiyobyabwenge no gukora ubujura, avuga ko yatangiye ubuzima bwo mu muhanda afite imyaka 11 yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.

Maniragaba avuga ko nta cyumweru cyashiraga adafashwe n’inzego z’umutekano agafungirwa kwa Kabuga aho yakomeje kwiga imico mibi kugeza ubwo abaye igisambo gishikuza amasakoshi abagore.

Agira ati, “Nibye abantu benshi! Ntabwo namenya umubare wabo, uwo nibuka ni umugore nashikuje isakoshi, nkamuhirika mu muserege w’amazi akahava ajyanwa kwa muganga. Byakomeje kuba bibi bituma ntwarwa Iwawa nu kwezi k’ukwakira 2010. Ndi muri bamwe  bagiye iwawa hagifungurwa”.

Avuga ko uyu munsi yiyubatse dore ko afite umugore n’abana babiri, moto ebyiri na resitora bimufasha kubona amafaranga, akaba anakora amasambusa ari nabyo akuraho amafaranga yo kwiyubaka no kwishyurira umwana ishuri.

Maniragaba Emmanuel, afite business yo guteka amasambusa

Avuga ko atakirangwa n’ingeso mbi ahubwo afite intumbero yo kwiyubakira inzu, dore ko yatangiye inzira yo kwizigamira mu matsinda atandukanye, ku buryo iyo umwaka ushize aba ashobora kugabana amafaranga asaga ibihumbi 300frw.

Ahamya ko umuntu wakoresheje ibiyobyabwenge nawe ashobora kugira uruhare mu kubaka Igihugu iyo ahinduye imitekerereze, akiyemeza guhinduka kuko hari abo usanga babireka bakongera kubisubiraho.

Uzayisenga Egidia washakanye na Maniragaba nawe ahamya ko umugabo we amufasha mu gushakisha ubuzima, dore ko yamushatse imiryango itabyemerera kuko batekerezaga ko uwakoresheje ibiyobyabwenge adashobora gihinduka.

Agira ati, “Bavugaga ko ibintu yakoze atazabireka ibyo bitabi yanyoye, ariko ntakintu nabona mushinja kuko mbona anafasha abandi bana bari ku muhanda, avuga ko azakora ibishoboka abana bacu ntibazahure n’ubuzima bubi nk’ubwo yaciyemo. Njyewe mugirira icyizere kuko yarahindutse”.

Maniragaba Emmanuel, ari kumwe n’abana be

Umwe mu bakiriya ba Maniragaba nabo bahamya ko yagorowe bihagije kandi atanga icyizere cy’uko abagororerwa Iwawa bashobora kugira uruhare mu kwiteza imbere n’Igihugu muri rusange

Umwe agira ati, “Hano atwakira neza, aduha serivisi inoze nta n’ubwo wakeka ko yanabaye ku muhanda mu biyobyabwenge. Dushimishwa ahubwo no kubona afasha abandi bana nabo bakava ku muhanda ubu umwe yanagiye kwiga”.

Umubyeyi witwa Umurerwa Marie Rose bahimba Maman Chadia wahaye icumbi Maniragaba avuga ko  amufasha gucunga amazu ye, dore ko babanye imyaka igera ku 10 kandi nta makosa yandi amubonaho, bikaba bigaragara ko abagororerwe Iwawa bashobora kwiteza imbere igihe bakomeje kwitabwaho ntibasubire mu biyobyabwenge.

Agira ati, “Azi kubaka njya murangira n’ibiraka nanjye inzu zanjye azikora neza iyo hari aho zangiritse, nta muntu agirira nabi ntiyiba, nta biyobyabwenge agikoresha, ahantu hose ajya kubaka kandi nta muntu agihemukira ahubwo ashishikajwe no gutunga umuryango we”.

Barashima Leta y’u Rwanda yabafashije kugororwa

Tuyisenge Herve wabaye mu buzima bwo mu muhanda akaza kujyanwa Iwawa kugororwa avuga ko akimara kuva yo yize ubukanishi ariko aza kubona ko butamwinjiriza amafaranga, ahitamo kwiga gutunganya imitako y’amasaro. Ashimira Leta y’u Rwanda yamufashije kuva mu biyobyabwenge.

Avuga ko uyu mwuga ari gukora yasanze winjiza menshi kuko na nyina umubyara ari byo akora, akavuga ko nyuma yo kugororwa ubu abasha kwinjiza amafaranga ibihumbi 60frw ku kwezi bitandukanye n’ubuzima bwo mu muhanda no gukoresha ibiyobyabwenge.

Ibyo kandi binemezwa na nyina umubyara aho avuga ko yari yaramunaniye ariko amaze kugororwa bakorana neza kandi yamwigisheije gutaka ibikoresho gakondo bikagira agaciro, agasanga abagira uruhare mu kugorora ababaswe n’ibiyobyabwenge ari abo gushimirwa ariko ko  bakwiye gukomeza gushyiramo imbaraga kuko ababikoresha nabo bagenda biyongera.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugabo Gilbert avuga ko, ibyiciro by’abavuye Iwawa bikomeza gukurikiranwa kugira ngo hamenyekane abafite imishinga ishobora guterwa inkunga.

Maniragaba Emmanuel

Avuga ko abavayo bahabwa ibikoresho ariko hakaba abongera gusubira mu bikorwa bibi bihungabanya umutekano bagasubizwayo, ariko ikigamijwe ari ukugorora bakongera kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Mu karere ka Muhanga abavuye Iwawa bakomeje kwishakamo ibosubizo kandi hari ikizere batanga cyo kubera abandi urugero.

Yanditswe na Rose Mukagahizi

Related posts

Uruganda rw’icyayi rwa Rubaya rurashinjwa amahugu

Ndahiriwe Jean Bosco

Kamonyi: Abagore batishoboye bahawe igishoro na Manzi Fondation

EDITORIAL

Rwamagana: Umwalimu aracyekwaho gusambanya umwana

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar