Image default
Abantu

Musanze : Andrew Rucyahana Mpuhwe ashyize imbere kuzamura ubushobozi  bw’urubyiruko mu guhanga udushya

Andrew Rucyahana Mpuhwe wiyamamariza kuba umujyanama mu Karere ka Musanze afite intego yo gukomeza kurushaho guteza imbere urubyiruko mu nguni zose zirimo kwihangira imirimo, guteza imbere imyidagaduro ndetse no guhanga udushya.

Uyu mugabo ukiri muto, ariko ufite inararibonye mu bijyanye n’imiyoborere ndetse no guteza imbere urubyiruko, afite imigabo n’imigambi ihambaye yo kurushaho guteza imbere urubyiruko no kurushishikariza gukura amaboko mu mufuka rugahanga udushya turufasha guhangana ku isoko ry’umurimo ryo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

N’ubwo imyaka ye igaragara nk’aho atari myinshi, afite uburambe mu bijyanye n’imiyoborere, dore ko guhera mu mwaka wa 2010 yabaye umuyobozi w’urubyiruko mu nzego zitandukanye ndetse anayobora inama y’urubyiruko mu Karere ka Musanze kugeza ubwo muri manda ishize y’abayobozi b’inzego z’ibanze yari umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Rucyahana Mpuhwe ni umugabo w’imyaka 38 afite umugore n’abana batatu,  yize ibijyanye n’amategeko, arangije aba rwiyemezarimo ashinga uruganda rukora ibikoresho by’ubwubatsi mu Karere ka Musanze. Yaminuje mu bijyanye n’imicungire yo kubaka amahoro no gukemura amakimbirane, yanabaye umwalimu muri EASF ‘East African Standby Force’ (Umuryango uhuriwemo n’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bihuriye ku mutwe w’ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye) ahugura abitegura kujya kubungabunga amahoro.

Andrew Rucyahana Mpuhwe

Mu kiganiro yagiranye na IRIBA NEWS, yatubwiye imigabo n’imigambi ye n’icyerekezo yifuza kuganishamo urubyiruko rw’Akarere ka Musanze naramuka agiriwe icyizere agatorerwa kuba umujyanama muri aka karere.

Iriba News: Mubona uruhare rw’urubyiruko rukenewe mu Iterambere ry’Igihugu ?

Andrew Rucyahana Mpuhwe: Niba mfite imyaka 38 nkaba narashoboye kugira amahirwe yo kuzamuka mu nzego zitandukanye yaba mu zijyanye n’akazi ndetse no mu zijyanye n’imiyoborere nkagira uruhare umusanzu ntanga bigaragaza ko imbaraga z’urubyiruko zikenewe mu iterambere ry’igihugu.

Uretse nibyo, urubyiruko rufite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu kubera imbaraga n’ubushobozi baba bafite bwo gutinyuka no guhanga udushya mu bucuruzi buciriritse no mu bundi bukorikoributandukanye. Ibi byose bigaragaza ko urubyiruko ari imbaraga zubaka igihugu cyacu kandi zikenewe.

IRIBA NEWS: Uyu munsi mubona urubyiruko rugira uruhare rungana gute mu iterambere ry’igihugu?

Andrew Rucyahana Mpuhwe : Haracyari icyuho kuko serivisi usanga ahenshi urubyiruko rugikeneye kunganirwa mu kwigishwa, rugikeneye kunganirwa  mu bijyanye no kubona inguzanyo ku nyungu iri hasi. Nubwo rufite amahirwe yo gukoresha ikoranabuhanga nko kuba waba uri Musanze ukaba wakwiga mu buryo bw’iyakure, ariko nabyo hari icyo bisaba. Haracyarimo icyuho kandi dushobora gufatanya kugirango icyo cyuho kiveho.

Icyo nashimangira nuko urubyiruko rushoboye kandi rwaranabigaragaje muri ibi bihe bya covid 19 ko rwafashe iya mbere rugafatanya n’inzego z’ibanze mu gufasha abanyarwanda guhangana n’iki cyorezo.

Iriba News: Ni iki uvuga ku bikorwaremezo byagenewe gufasha abagore n’urubyiruko  muri rusange? Ese hakenewe iki ngo birusheho gutanga umusaruro byitezweho?

Andrew Rucyahana Mpuhwe : Navuga ko ibikorwaremezo bihari  bigenda bikoreshwa,  hari nk’ibigo byo kwigishirizamo ikoranabuhanga bigenda byubakwa hirya no hino nko muri Musanze turabifite, muri Muhoza yaba muri Busogo ni ahantu bashobora kwisanzurira bagakoresha ibyo bikorwaremezo.

Ariko haracyari gahunda yo kubaka centre nini y’urubyiruko yagutse mu Karere ka Musanze kandi ubona ari ibintu byafasha urubyiruko n’abagore kurushaho kubona serivisi zihuse. Haracyari icyuho no mu bintu bikorwaremezo bijyanye n’imyidagaduro.

Iriba News: Ni iki muteganya gukora kugirango urubyiruko rw’Akarere ka Musanze rurusheho kugira uruhare mu iterambere ry’akarere cyane ko ari akarere k’ubukerarugendo?

Rucyahana Andrew Mpuhwe : Ndamutse ngiriwe icyizere n’inteko itora nkaba umujyanama mu Karere ka Musanze kimwe mu bintu nzashyiramo imbaraga ni ukuzamura ubushobozi n’ubumenyi bw’urubyiruko mu guhanga udushya.

Bikazakorwa tugerageza kubona ibigo by’urubyiruko nibura mu mirenge yo mu mujyi, ikindi nugushyira imbaraga mu bijyanye no kuzamura ibikorwaremezo bijyanye  na siporo mu mirenge umunani yo mu mujyi tukaba twabona ahantu urubyiruko rushobora kwisanzurira rukidagadura.

Ikintu twari twatangiye gukora ni ibijyanye no kuba hakubakwa ishuri rijyanye n’ubukerarugendo, ndamutse mbaye umujyanama nakomeza gukora ubuvugizi kugirango icyo kigo kiboneke vuba kuko urubyiruko rwacu cyane cyane nk’akarere k’ubukerarugendo ni byiza ko tubona ahantu urubyiruko rwigira ibijyanye n’ubukerarugendo, iryo shuri rikaba ryakunganira kaminuza zihari.

Andrew Rucyahana Mpuhwe (hagati) aganira n’urubyiruko rw’abakorerabushake

Rucyahana yakomeje avuga ko mu bindi azashyiramo imbaraga ar’ugukangurira urubyiruko rwo mu gice cy’icyaro cya Musanze guhinga bazirikana gusagurira isoko kugirango barusheho kwiteza imbere kandi abataribumbira mu makoperative bakayibumbiramo kugirango barusheho gutera imbere.

Ikitonderwa: Iyi nkuru iramamaza

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Umugabo wari ufungiwe gutuka Imana yarekuwe

EDITORIAL

Vestine na Dorcas: Mike Karangwa yatanze ikirego muri RIB

EDITORIAL

Gutonesha umwana umwe mu bandi byangiza ubuzima bwe

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar