Minisiteri y’ibidukikije n’ubukerarugendo ya Namibia yavuze ko imbogo zirenga 80 zapfuye nyuma yuko zikandagiranye zikarohama mu ruzi.
Mu itangazo yasohoye, iyo minisiteri yongeyeho ko izo mbogo zari zirimo zirahigwa n’intare zo mu gihugu baturanye cya Botswana, ubwo “zahanantukaga ku manga ndende” zigwa mu ruzi rwa Chobe ku ruhande rw’umupaka wa Namibia.
Mu gihe cyashize, imbogo zibarirwa mu magana zarapfuye mu buryo nk’ubwo.
Muri kimwe mu bihe bibi cyane byabayeho, imbogo zigera hafi kuri 400 zarapfuye mu mwaka wa 2018, nyuma yuko zirukiye muri urwo ruzi, ruca muri parike y’igihugu ya Chobe ya Botswana, isurwa na ba mukerarugendo benshi, ikaba inazwiho kubamo inzovu nyinshi, imbogo nyinshi n’udusumbashyamba twinshi.
Mbeha Tadeus, umutegetsi wo mu cyanya cya Kabulabula cyo muri Namibia, yabwiye BBC ko uwo mukumbi w’imbogo wari urimo guhunga intare zo muri parike y’igihugu ya Chobe.
Yagize ati: “Buri gihe iyo zirukankanwe n’intare, zigerageza kwambukira muri Namibia ndetse zigatangira [gukandagirana].”
Ndeshipanda Hamunyela, umuvugizi wa minisiteri y’ibidukikije, amashyamba n’ubukerarugendo ya Namibia, yemeje ko izo nyamaswa zavuye muri Botswana, ariko ntiyavuze niba zari izo muri parike y’igihugu ya Chobe.
Hamunyela yabwiye BBC ko inyama zazo “zizasaranganywa abatuye mu gace kegereye aho byabereye”.
Muri videwo yatangajwe n’igitangazamakuru NBC cya Namibia ku rubuga nkoranyambaga X, abaturage baboneka barimo batera imirwi izo nyama bazigabanira ku nkombe z’uruzi.
NBC yatangaje ko umubare w’imbogo zapfuye ari 90, ivuga ko byabaye ku wa kabiri hafi saa kumi n’imwe za mu gitondo (5:00) ku isaha yo muri Namibia, ari na yo saha yo mu Rwanda no mu Burundi.
@BBC