Marie Rose Mukagahizi ni umukandida ku mwanya w’Umujyanama uhagarariye 30% by’abagore mu karere ka Ngororero, naramuka agiriwe icyizere yahize kuzashaka ibisubizo by’ibibazo bicyugarije bo muri ako Karere.
Uyu mukandida yavukiye mu Mudugudu wa Rusenyi, akagari ka Mukore, Umurenge wa Kageyo, akarere ka Ngororero, Intara y’i Burengerazuba. Afite imyaka 47, arubatse, afite abana batatu.
Afite icyiciro cya kaminuza A0 mu bijyanye n’Imibereho myiza y’abaturage yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali ndetse na A1 mu itangazamakuru yakuye muri kaminuza y’u Rwanda.
Ibi bivuze ko afite ubunararibonye mu gusesengura, gucukumbura, kumva no gukora ubuvugizi ku bibazo biba byugarije abaturage.
Mukagahizi yakoreye Televiziyo y’u Rwanda kuva 1998 – 2006 nyuma aba umunyamakuru w’Imvaho Nshya kuva 2008 – 2020. Kuri ubu ni Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru gisohoka kuri Interineti cyitwa ‘Iribanews.rw’.
Ni intore y’Impamyabigwi, akaba yaranabonye amahugurwa atandukanye mu bijyanye n’imishinga iteza imbere abagore. Yatanze umusanzu mu iterambere ry’umugore, agaragaza aho umugore w’Umunyarwandakazi ava, aho ageze n’aho yerekeza, hagamijwe kwerekana ko umugore ashoboye, bituma abagore bahindura imyumvire yari yarababayeho akarande ko kumva ko umugore hari imirimo akumiriweho.
Yabonye ibihembo bitandukanye mu itangazamakuru haba mu gukora inkuru zihiga izindi mu buzima ndetse n’inkuru zijyanye n’ibarurishamibare.
Avuga ko impamvu yamuteye gushaka kwiyamamaza ku mwanya w’Umujyanama uhagarariye 30% by’abagore mu karere ka Ngororero ari ukubera amenyereye gukorana n’abaturage bityo, akaba ashaka gutanga umusanzu we mu bagore bo ku ivuko kugira ngo hatagira usigara inyuma mu iterambere.
Yagize ati : “ Ni byiza gusangiza abandi ibyiza ufite ushobora kuba ubarusha.”
Akomeza yungamo ati : “ Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagiriye neza Abanyarwanda ariko by’umwihariko yagiriye neza umugore.
Ubu Umunyarwandakazi aratengamaye ariko nubwo bimeze bityo, hari impinduka zigikenewe mu myumvire ya bamwe mu bagore kugira ngo hatagira numwe usigara inyuma mu iterambere. Aha niho nahera nkora ubucukumbuzi kugira ngo ndebe ikibazo cyaba kibyihishe inyuma bityo ngire uruhare mu gushaka igisubizo.”

Yakomeje avuga ko umugore akwiye kuba igicumbi cy’ubukungu bw’umuryango Avuga ko aramutse agiriwe icyizere agatorwa, yakoresha ibanga ryo kwegera abagore bakaganira imbona nkubone bakamugezaho ibyifuzo byabo nawe akabakorera ubuvugizi.
Ngo yaharanira kugira umugore igicumbi cy’ubukungu bw’umuryango. agaharanira ko umugore adatsikamirwa ahubwo yuzuzanya n’uwo bashakanye bityo, bakabyara abana igihugu kizatuma.
Uretse ibi, ngo yaharanira ko politiki za Leta zo guteza imbere umugore zishyirwa mu bikorwa, akarwanya ihohoterwa rishingiye gitsina, no gufasha abagore guhanga udushya mu bikorwa by’iterambere.
Ati “Nashishikariza abashoramari bakaza gushora imari zabo mu mishinga yagirira umugore wa Ngororero umumaro.”
Uretse ibyo, ngo yaharanira ko habaho umuryango wifitiye icyizere cyo kugera ku mibereho myiza ndetse agaharanira ko umuturage agira uruhare mubimukorerwa. Ibirenze ibyo agafatanya n’abagore gusigasira agaciro basubijwe.
Yagira uruhare mu bukangurambaga bwo gukumira inda zitateganyijwe mu bangavu, abashishikariza kuvuga ‘oya’ kubagabo babashuka bityo, umwana w’umukobwa agakura atekanye. Asaba abagore bo mu Ngororero gusenyera umugozi umwe hagamijwe gusigasira ibyiza bimaze kugerwaho.
Ikitonderwa: Iyi nkuru iramamaza
Iriba.news@gmail.com