Image default
Mu mahanga

Nigeria: Ibya wa munyeshuri ushinjwa gutuka umugore wa Perezida

Ibirego byakuweho ku munyeshuri wo muri Nigeria watawe muri yombi kubera ubutumwa bwo kuri Twitter bivugwa ko yashinjemo umugore wa Perezida gukoresha nabi amafaranga ya leta.

Abategetsi bashinje Aminu Adamu gusebya Aisha Buhari no gukwiza amakuru “atari ukuri”, ibyo we yahakanye.

Umwunganizi we mu mategeko Chijioke Kingsley Agu yabwiye BBC ko ikirego cyo mu rukiko rukuru rwo mu murwa mukuru Abuja, ku wa gatanu cyakuweho n’ubushinjacyaha.

Agu yavuze ko umukiliya we yakuriweho ibirego ku “mpamvu z’impuhwe” kandi ko ku wa gatanu nimugoroba bari bari “muri gahunda y’irekurwa rye”.

Gutabwa muri yombi no gushyirirwaho ikirego kuri uyu munyeshuri w’imyaka 23 wiga muri kaminuza, byari byateje uburakari muri Nigeria, benshi bo ku mbuga nkoranyambaga n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu basaba ko arekurwa ako kanya.

Ku wa kane, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International wavuze ko uwo munyeshuri yakorewe “iyicarubozo” (kuborezwa igufa mu Kirundi) ndetse akorerwa n’ubundi buryo bwo “gufatwa nabi” nyuma yuko atawe muri yombi.

Amnesty International yavuze ko gutabwa muri yombi kwe ari “igikorwa cy’ikandamiza rikomeye” kandi “gihonyora nta soni uburenganzira bwa muntu bwe”.

Abategetsi ba Nigeria nta cyo baratangaza kuri ibi birego.

Adamu yiga kubungabunga ibidukikije mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza ya Federal University iri mu mujyi wa Dutse muri leta ya Jigawa mu majyaruguru y’igihugu, kandi biteganyijwe ko ku wa mbere atangira ibizamini bye bya nyuma.

@BBC

Related posts

M23 yavuze ku rupfu rw’abakomando bayo

Emma-Marie

Ibiganiro by’u Burusiya na Ukraine birambanije i Istanbul

Emma-Marie

Tanzania: John Magufuli yatsindiye manda ya kabiri

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar