Image default
Abantu

Nsengimana Théoneste nyiri Umubavu TV ari mu maboko ya RIB

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ‘RIB’ bubinyujije ku rukuta rwa Twitter, mu ijoro ryo ku itariki ya 14/10/2021 rwatangaje ko:

“Ku bufatanye n’inzego z’umutekano, uyu munsi RIB yafashe abantu 6 barimo Nsengimana Theoneste, nyiri Umubavu TV ikorera kuri murandasi, bakurikiranweho ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro. Iperereza rirakomeje kugirango dosiye yabo iri gukorwa ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irasaba abaturarwanda bakoresha imbuga nkoranyambanga kwirinda kuba umuyoboro w’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu..abenshi bihishe mu mahanga, batangaza ibihuha, amagambo arimo imvugo zibiba urwango, zigamije gukurura amacakubiri mu banyarwanda no kwangisha rubanda ubutegetsi. Uzabifatirwamo uwo ariwe wese azakurikiranwa n’ubutabera nk’uko amategeko abiteganya.”

Iyi nkuru turacyayikurikirana ….

 

Related posts

Barack Obama yashoye imari muri NBA Africa

EDITORIAL

Rubavu: Umugabo yiyahuye akoresheje umugozi

Ndahiriwe Jean Bosco

Nyaruguru: Agahinda k’abaturage bishyura inguzanyo mu madolari barayihawe mumanyarwanda

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar