Image default
Mu mahanga

Uganda: PAM yagabanyije ibiribwa bihabwa zimwe mu mpunzi

 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) ryatangaje ko rigiye kugabanya ibiribwa bigenerwa impunzi  zicumbikiwe muri Uganda mu nkambi ya Kyaka I, Kyaka II, Nakivakivale no mu Rucyinga.

VOA yatangaje ko PAM yari iherutse kugabanya urugero rw’ibiribwa yatangaga isigaza 60 ku ijana none igiye kongera kubigabanya hasigare 40 ku ijana. Uyu muryango uvuga ko iki kibazo kirimo guterwa n’uko abayitera inkunga bayigabanyije.

Gusa ibizagabanywa muri izi nkambi bizongerwa ku bihabwa mpunzi ziri mu majyaruguru ya Uganda zifatwa nk’iziri mu bibazo by’urusobe kurusha izindi. Zizahabwa ibigera kuri 70 ku ijana ku rugero rwahozeho.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Perezida yatsinzwe n’umunyamakuru mu rubanza

EDITORIAL

Abantu 41 babujije Domitien Ndayizera amahirwe yo kwiyamamariza kuyobora u Burundi

Emma-marie

Kenya: Bamwe mu banyeshuri barakubitwa bikabaviramo urupfu

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar