Image default
Politike

Nta Munyarwanda ushobora kuba impunzi kuko yabujijwe kuba mu Rwanda-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yabwiye abaturage ba Ruhango, aba Muhanga n’aba Kamonyi bari bateraniye i Muhanga ko nubwo u Rwanda ari ruto ku ikarita, atari ruto byo kutabamo Abanyarwanda, bityo ko muri iki gihe nta muntu ushobora kuba impunzi kuko yabujijwe kurubamo.

Mu ijambo rye, kuri uyu wa 24/6/2024, Paul Kagame, umukandida wa FPR INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, uri mu gikorwa cyo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda yasabye abaturage ba Ruhango, aba Muhanga n’aba Kamonyi bari bateraniye i Muhanga gukomeza kubaka u Rwanda rukabaho nk’umuryango munini, yongera kunenga Abanyapolitiki bo hambere babuzaga bamwe mu Banyarwanda gutaha.

Yagize ati: “U Rwanda rwitwa ko ari ruto mu buso bwarwo, ariko muri Politiki ya FPR, ntabwo ari ruto kuri ba nyirarwo uko baba bangana kose. Abanyarwanda murabizi kera hariho politiki yavugaga ngo abari hanze bigumire hanze nk’impunzi. Politiki ya FPR yarabihinduye, nta muntu ukwiriye kuba impunzi. Buri munyarwanda wese, ari uyu munsi, ari mu myaka 20 iri imbere, umubare wacu uko uzaba ungana kose uzakwirwa mu Rwanda.”

Image

Yakomeje ati: “Nta muntu ukwiriye kuba impunzi. Buri Munyarwanda wese, ari uyu munsi, ari mu myaka iri imbere. Umubare wacu uko uzaba ungana kose uzakwira mu Rwanda.”

Yakomeje asobanura ko kugira ngo Abanyarwanda bakwirwe mu Rwanda, bakwiye gukorera hamwe, bagakora ibigezweho kandi bakabikora neza.

Ati “Kugira abantu bakwirwe mu gihugu nk’iki cy’u Rwanda cyitwa ko ari gito ndetse bagakwirwamo ari benshi, birashoboka ariko bisaba gukora, gukorera hamwe, gukora ibigezweho, kubikora neza, u Rwanda rugatunga, rugatunganirwa.”

Image

Yashimangiye ko ubumwe bw’Abanyarwanda buri mu byo umuryango FPR Inkotanyi uharanira, abasaba kuzahitamo neza mu matora ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga 2024, kugira ngo bazakomereze hamwe urugendo rwo kubaka u Rwanda.Image

Paul Kagame, yakomeje abwira aba Muhanga n’aba Kamonyi bari bateraniye i Muhanga ko nk’umukandida wa FPR, yaje kubibutsa no kubashimira icyizere, abasaba  ibyiza byubaka Igihugu bidasize Umunyarwanda uwo ari we wese inyuma, ahubwo buri wese akabigiramo uruhare.

iriba.news@gmail.com

Related posts

COVID19: Mu kwezi kumwe ubukerarugendo mu Rwanda bumaze guhomba hafi miliyari 35 Frw

Emma-marie

Minaloc yabajije Abanyarwanda icyakorwa ngo bishime bayihundagazaho uruhuri rw’ibibazo

Emma-Marie

Jeannette Kagame yagaragaje uburyo Umuryango ari ‘Isooko’ ivomwamo imbaraga mu bihe bikomeye

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar