Aba bagore bavuga ko mu ruganda rw’icyayi rwa Kitabi, ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo ryubahirizwa neza kandi ko bashyiriweho irerero basigamo abana bakabasha gukomeza akazi ndetse ngo iyo bagiye mu mihango bahabwa ibikoresho by’isuku (Pads).
Abagore basoroma icyayi mu Ruganda rwa Kitabi bavuga bashimishwa n’uko bahemberwa ku matelefoni y’abo mu gihe mbere bahemberwaga ku y’abagabo babo, bigatuma batagira uburenganzira busesuye ku mafaranga babaga bakoreye.
Bishimira kandi ko bahabwa ibikoresho by’isuku bahabwa bifashisha mu gihe bagiye mu mihango bari mu kazi, bibafasha kutagira ipfunwe n’imbogamizi byatuma bica akazi igihe batunguriwe n’ukwezi k’umugore mu kazi kabo.
Umwe muri aba bagore witwa Mushimiyimana Vestine yagize ati: “Kuba uruganda rwaradushyiriyeho irerero aho dusiga abana tugasanga bitaweho bafite isuku, bagaburiwe neza, bituma dukora tudahangayitse.”
Umuyobozi w’Uruganda rwa Kitabi, Thushara Pinidiya, yavuze ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye by’abagabo n’abagore bamaze kuryumva neza bityo bakaba babona umusaruro mwiza wo kurishyira mu bikorwa.
Yaravuze ati: “Kuba abagore bahabwa ubwunganizi mu kazi bituma uruganda rurushaho kugira umusaruro mwiza kuko abakozi bose baba bahawe amahirwe angana.”
Yarakomeje ati: “Kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo bakorera Uruganda rwa Kitabi, byaduhesheje ighembo gitangwa N’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere ishami ry’u Rwanda (UNDP)ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge (RSB).”
Kirenga Clement, umukozi UNDP ishami ry’u Rwanda, asobanura ko bafasha mu bukangurambaga mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko bikwiriye kandi ari ingenzi nk’uruhare rwa buri muntu mu kubaka iterambere ntawe uhutajwe.
Yanditswe na Gato Marceline