Image default
Abantu

Rubavu: Umugore w’Umunyekongo wasabye ubwenegihugu Perezida Kagame yabuhawe

Salukondo Mamisa Faruda, umugore w’Umunyekongo wakundanye n’Umunyarwanda akamukurikira mu Rwanda, yashyikirijwe ubwenegihugu bw’u Rwanda yemerewe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ni ubwenegihugu yahawe nyuma y’uko tariki ya 10 Gicurasi 2019, ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuraga Akarere ka Rubavu akagezwaho ibibazo n’abaturage.

Icyo gihe Salukondo Mamisa yasabye Perezida ubwenegihugu kuko yashakanye n’Umunyarwanda ndetse bakaba barabyaranye.

Ubwo Perezida Kagame yasuraga akarere ka Rubavu Mamisa akamusaba ubwenegihugu

Perezida Paul Kagame yahise amubwira ko icyifuzo cye cyakiriwe kandi ababishinzwe bazabyubahiriza.

Kigali Today yatangaje ko ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2020, ni bwo Salukondo Mamisa yashyikirijwe ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda, ikintu yavuze ko yishimiye kuko yari yarakifuje mu myaka 16 amaze mu Rwanda.

Salukondo Mamisa Farud mu 2019 ubwo yasabaga ubwenegihugu

Yagize ati, “Nakunze igihugu cy’u Rwanda, igihugu cyadufashe neza, mpamaze imyaka 16, gifite ubuyobozi bwita ku baturage n’imiyoborere myiza, byatumye nkunda u Rwanda, ikiyongeraho ni uko isezerano Perezida yampaye arisohoje”.

Avuga ko kuba Umunyarwanda byamuhaye uburenganzira bw’Abanyarwanda kandi abyishimiye, akavuga ko bizatuma yubahiriza inshingano z’Ubunyarwanda.

Ati “Ndabyubahiriza byose nk’Umunyarwandakazi, kuko maze imyaka myinshi mu Rwanda kandi nakunze iki gihugu kubera ibyo nagisanzemo, bituma nubahiriza amabwiriza yaho. Ibi byatumye mpamara imyaka 16 kandi mpabyara abana batatu barahakurira, ibi bituma nzakomeza kwitwara nk’Umunyarwandakazi”.

Ubwenegihugu yabuherewe imbere y’imbaga yari yaje kumushyigikira, aho Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, yamumenyesheje ko guhabwa ubwenegihugu bijyana no kugira uburenganzira nk’Umunyarwanda kandi bigira inshingano bitanga, zirimo kugikorera no kukitangira.

Habyarimana Gilbert akomeza avuga ko yari asanzwe aba mu Rwanda ruzira amacakubiri kandi rufite umutekano, na we agiye mu mubare w’abagomba kubisigasira no kubirinda kuko amaze guhana igihango n’u Rwanda.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Ukraine: Umunyamakuru wari waraburiwe irengero yabonetse yarapfuye

Emma-Marie

Umuraperi Jay Polly mu batawe muri yombi

Emma-Marie

Col. Stella Uwineza yavuze icyatumye yinjira mu Ngabo z’u Rwanda

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar