Image default
Amakuru

Nyamagabe: Haravugwa umusore washukishije umwana 250 FRW akamusambanya

Tariki ya 04/10/2021, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwakiriye dosiye y’umusore ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuturanyi we w’imyaka cumi n’itatu y’amavuko .

Iki cyaha kikaba cyarabaye tariki ya 26/09/2021 kibera mu Mudugudu wa Mugote, Akagari ka Bushigishigi, Umurenge wa Buruhukiro, Akarere ka Nyamagabe.

Uwahohotewe  avuga ko tariki ya 26/9/2021 saa kumi n’imwe z’umugoroba  ubwo yari agiye kwahira ubwatsi yageze mu nzira hafi y’ishyamba umusore baturanye amupfuka umunwa aramusambanya amubwira ko aza kumuha amafaranaga magana abiri na mirongo itanu (250Frw) ariko ntiyayamuha ahita ataha atinya kubibwira ababyeyi be  tariki ya 29/9/2021 saa  kumi z’umugoroba (16h00) abibwira umuyobozi wabo w’umudugudu.

NPPA dukesha iyi nkuru yatangaje ko uregwa yemera icyaha akanagisabira imbabazi, ubwo bamufataga yemeye ko yasambanyije umwana w’umuturanyi akabikorera n’inyandiko.

Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye  yahanishwa  igifungo kigera ku myaka 25, hashingiwe ku ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Saa moya yasimbuwe na saa kumi n’ebyiri, amashuri arafungwa

EDITORIAL

Gatsibo: Abantu 23 bafatiwe mu nzu barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Emma-marie

TIG yaba igisubizo cy’ubucucike mu magereza

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar