Tariki ya 04/10/2021, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwakiriye dosiye y’umusore ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuturanyi we w’imyaka cumi n’itatu y’amavuko .
Iki cyaha kikaba cyarabaye tariki ya 26/09/2021 kibera mu Mudugudu wa Mugote, Akagari ka Bushigishigi, Umurenge wa Buruhukiro, Akarere ka Nyamagabe.
Uwahohotewe avuga ko tariki ya 26/9/2021 saa kumi n’imwe z’umugoroba ubwo yari agiye kwahira ubwatsi yageze mu nzira hafi y’ishyamba umusore baturanye amupfuka umunwa aramusambanya amubwira ko aza kumuha amafaranaga magana abiri na mirongo itanu (250Frw) ariko ntiyayamuha ahita ataha atinya kubibwira ababyeyi be tariki ya 29/9/2021 saa kumi z’umugoroba (16h00) abibwira umuyobozi wabo w’umudugudu.
NPPA dukesha iyi nkuru yatangaje ko uregwa yemera icyaha akanagisabira imbabazi, ubwo bamufataga yemeye ko yasambanyije umwana w’umuturanyi akabikorera n’inyandiko.
Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka 25, hashingiwe ku ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
iriba.news@gmail.com