Image default
Iyobokamana

Nyarugenge: Bishop Mukabadege yatawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Bishop Mukabadege Liliane nyuma y’uko abeshye abapolisi agakora ingendo zitari ngombwa.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 5 Mata 2020 nibwo Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko yataye muri yombi Mukabadege Liliane ayobora Itorero Umusozi w’Ibyiringiro riherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Polisi ivuga ko Mukabadege yayibeshye nk’uko bigaragara mu butumwa bwayo bugira buti “Polisi y’u Rwanda yafashe Bishop Mukabadege Liliane nyuma y’uko abeshye abapolisi ko agiye kuri Radiyo.Twamukurikiranye dusanga yaragiye ku rusengero Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge”.

Bakomeje bati “Bishop Mukabadege yafashwe ndetse n’imodoka ye  yafatiriwe.”

Polisi ikomeza isaba abanyarwanda ndetse n’Abaturarwanda kwirinda kubeshya umupolisi uguhagaritse kuko ari ikosa. Polisi ikaba yashyizeho uburyo bwo gukurikirana ikamenya uwabeshye, kandi uzafatwa akora ibyo bikorwa azafungwa ndetse acibwe amande niba afite n’ikinyabiziga gifatirwe.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Uku kwezi kwa Kanama kuzababere ukw’ibyishimo- Apôtre Gitwaza

EDITORIAL

Covid-19: Abayoboke ba ADEPR 23 bafashwe basengera mu rugo rw’umwe muri bo

Emma-marie

Umukirisitu yandikiye Perezida Kagame amusaba gukemura ibibazo biri mu bayobozi ba ADEPR

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar