Ahitwa ‘Iraranzige’ mu Murenge wa Rusenge Imashini zisya amabuye yifashishwa mu mirimo itandukanye yo kubaka umuhanda zirakora amanywa n’ijoro, mu mbago nkeya uvuye aho zikorera abaturage bavuga ko batajya bagoheka kubera urusaku rwazo ndetse ngo abagore batwite bagira ihungabana n’amatungo ahaka akaramburura kubera ituritswa ry’intambi.
Abaturage bavuga imyaka hagiye gushira imyaka isaga ibiri bahora basiragira ku karere, basaba ubuyobozi kubakemurira ikibazo bukabihorera kugeza ubwo mu minsi ishize umwe mu bakozi b’akarere yababwiye ko nibagaruka bazabafunga. Ibi babitangarije Radio Rwanda dukesha iyi nkuru.
Hari uwagize ati “Ejobundi kuwa gatatu Desire rwose yarabivuze ko nitwongera kugaruka ku karere bazadufunga ngo ntabwo bashaka ko tujya ku karere. Nta kintu batumarira baraza bagafotora bamara gufotora bakigendera tugategereza ko badukemurira ikibazo tugaheba.”
“Ihungabana ku bagore batwite ”
Uko haturitswa urutare bifashishijwe urutambi amabuye yaryo asandarira mu baturage yamaze kwangiza byinshi byiganjemo inzu z’abaturage.
Umwe mu bagore batuye muri ako gace yagize ati: “Baturitsa urutambi amabuye akazamuka akadusenyera amazu ndetse akangiza n’ibindi bikorwa. Ikindi cyongeyeho ni umutingito, harabanza hakaza umutingito ukanyeganyeza inzu.”
Umugabo wo muri ako gace nawe ati “Nari nagiye guhinga nsanga umutingito watigise inzu yose yaguye.” Undi ati “Abagore batwite barahungabana, inka n’ihene zihaka zikaramburura.”
Ku ikubitiro aba baturage ngo bahawe amafaranga y’intica ntikize ngo basane inzu zabo, kugeza magingo aya ntayandi barabongera kandi ngo ibikorwa byo guturitsa intambi ntibyigeze bihagarara ndetse ngo ntan’ubwo bazi igihe bizarangirira.
Aba baturage barasaba ubuyobozi kubimura mu gihe cya vuba bitaba ibyo iyi mirimo igahagarara dore ko batigeze bubahiriza amasezerano babahaye bajya gutangira iyi mirimo kuko bari bababwiye ko bazabimura.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, umuyobozi w’umusigire w’akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yatangaje ko bagiye gukorana bya hafi n’abafite iki kigo mu nshingano kugirango harebwe icyakorwa, iyi miryango yimurwe mu maguru mashya.
Yaravuze ati “Hari abo twagiye twimura kubera ko twabonaga ibyo bikorwa bizabangiriza niba hari abandi rero nabo bakigirwaho ingaruka no kuba hariya haturikirizwa intambi, ibyo nabyo turagenda tukabisuzuma twasanga aribyo koko uwo muturage nawe agafashwa mu buryo bwateganyijwe.”
Akomeza avuga ko hari uburyo bwateganyijwe bwo kwita ku bagizweho ingaruka n’umuhanda haba kubaha ingurane ikwiye cyangwa se kongera kububakira indi nzu ndetse ngo hanateganyijwe ko bashobora no guhabwa amafaranga bakiyubakira.
Kuva ibikorwa byo kubaka umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Kanyaru byatangira, amabuye hafi ya yose awukoreshwamo acukurwa Iraranzige.
Mu mwaka wa 2020 Akarere ka Nyaruguru kari kabaruye imiryango igera kuri 28 igomba kwimurwa, ariko kuva icyo gihe kugeza magingo aya hamaze kwimurwa imiryango itandatu gusa.
Iriba.news@gmail.com