Image default
Amakuru

Nyaruguru ku isonga mu Turere dufite amashanyarazi menshi mu Rwanda

Ikigo k’igihugu gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda (REG), cyatangaje ko akarere ka Nyaruguru ko mu ntara y’amajyepfo kaza ku isonga ku isonga mu kugira amashyanyarazi ku ijanisha rya 99% hakaza n’akarere ka Kicukiro ko mu mujyi wa Kigali na ko kari ku ijanisha rya 99%.

Utundi turere two mu mujyi wa Kigali nka Nyarugenge; iri ku ijanisha rya 96% na ho Gasabo iri kuri 92%. Utundi turere tw’intara nka Bugesera igeze ku ijanisha rya 88%, Burera 69%, Gakenke 54%, Gatsibo 63%, Gicumbi 70%, Gisagara 70%, Huye 68%, Kamonyi 56%, Karongi 76%, Kayonza 76%, Kirehe 81%, Muhanga 66%, Musanze 82% , Ngoma 87%, Ngororero 55%, Nyabihu 62%, Nyagatare 77%, Nyamasheke 71% , Nyamagabe 70%, Nyanza 64%,Rubavu 94%,Ruhango 90%, Rulindo 67%,Rusizi 80% Rutsiro 70% na Rwamagana iri kuri 87%.

REG muri iyi Raporo yayo yo muri 2022, igarukira mu kwezi kwa Kamena yatangaje ko hagendewe ku ibarurishamibare, Kuva mu mwaka w’2010, ingo zagejejwemo umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda ziyongereyeho 10%.

Kuri ubu mu Rwanda 73% by’ingo zifite umuriro w’amashanyarazi. Mu Rwanda kandi habarurwa ingo zigera kuri  1,995,371 zifite umuriro  w’amashanyarazi. Ingo zigera kuri 51 zikoresha umuriro w’amashanyarazi usanzwe mu gihe 22% bakoresha umuriro w’amashanyarazi uturuka ku zindi ngufu, zirimo izikomoka ku zuba.

Leta y’u Rwanda ifite intego yo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku banyarwanda ku ijanisha rya 100% mu mwaka w’2024.

Yanditswe na Christophe Uwizeyimana

 

 

Related posts

U Bufaransa bwiyemeje kwakira utavuga rumwe na Poutine bivugwa ko yarozwe

Emma-marie

Inkomoko y’umunsi wa “Yawm al Quds”

Emma-Marie

Perezida Kagame yatashye Hotel One & Only Gorilla’s Nest iri mu Kinigi  

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar